Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere Akinwumi Adesina yashimiye igihugu cya Kenya cyakiriye inteko rusange ya 59 y’ibi Banki ndetse kikaba cyaremeye gutanga inkunga ingana na Miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika mu kigenga cy’iterambere cy’iyi Banki
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X Akinwumi Adesina yagize ati “Perezida Ruto yatangaje inkunga ya Miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika ku kigega cy’iterambere rya Afurika. Iyi niyo nkunga ya mbere itubutse itanzwe n’igihugu cyo muri Afurika. Ndagushimiye cyane Muvandimwe kandi nshuti Perezida William Ruto”.
Mu cyumweru gishize Kenya yakiriye inama ya Banki nyafurika itsura amajyambere ndetse hatangizwa ubukangurambaga bwo gushaka Miliyari 25 z’amadorali zishyirwa mu kigega cyo guteza imbere Afurika.
Muri iyi nama kandi abanyamigabane ba Banki nyafurika itsura amajyambere biyemeje kongera imigabane yabo bityo umutungo w’iyi Banki ukaba wava kuri Miliyoni 201 z’amadorali ya Amerika ukagera kuri Miliyoni 318 z’amadorali ya Amerika.