Kenya yahinduye Umunyamabanga wa EAC ku munsi yari kurahiriraho

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ugomba gusimbura Peter Mathuki wagizwe Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya, agomba kirahirira izi nshingano kuri uyu wa kabiri 16 Mata 2024. Uwari watangajwe na Kenya ko azajya muri uyu mwanya witwa Caroline Mwende Mueke yahindutse ku munsi w’irahira hashyirwaho uwitwa Veronica Mueni Nduva.

Izi mpinduka zatunguranye zatangajwe mu gihe nyamara uyu Caroline wari watanzwe mbere yagombaga kurahirira izi nshingano mu nama y’Abaminisitiri bashinzwe imirimo ya EAC.

Mu ibaruwa yanditswe na Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Iama y’Abaminisitiri muri Kenya yandikiwe Minisitiri ushinzwe Umuryango wa EAC muri Sudani y’Apfo, Deng Alor Kuol, nta mpamvu zagaragajwe zateye izi mpinduka.

Veronica Nduva wahawe inshingano bitunguranye yari asanzwe ari Umunyamabanga muri Ministeri y’Abakozi ba Leta.

Amategeko agenga umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ateganya ko ibihugu bisimburana ku bunyamabanga, kuri Manda y’imyaka 5. Ubu Kenya ni yo igezweho kugena umunyamabanga. Peter Mathuki woherejwe kuba Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya yari Umunyamabanga wa EAC kuva mu 2021. Umusimbuye Veronica Mueni Nduva agomba gukora izi nshingano mu gihe cy’imyaka 2 yari isigaye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:28 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1019 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe