Kigali: 5 bahitanwe n’impanuka 2 zo mu muhanda umunsi umwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa mbere taliki 09 Nzeri 2024 Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje impanuka 2 zitandukanye zatwaye ubuzima bw’abantu 5 mu munsi umwe.

Kimironko ahitwa mu bibare mu masaha y’i saa kumi n’imwe za ku gitondo imodoka yo mu bwoko bwa Bisi Yutong itwara abagenzi, yagonze umumotari w’imyaka 28 ndetse n’umukobwa yari atwaye w’imyaka 30 bombi bahasiga ubuzima.

Umushoferi wari utwaye iyi Bisi yahise yoshyikiriza Polisi sitasiyo ya Kimironko mu gihe imirambo y’abitabye Imana yo yahise ijyanwa ku bitaro bya Kacyiru.

- Advertisement -

Ku mugoroba wo kuri iyi taliki Kandi abandi bantu 3 byemejwe na Polisi y’igihugu ko bahitanwe n’impanuka yabereye ku Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko abantu 3 ari bo bahitanwe n’impanuka yabereye ku Kicukiro Centre, abandi 4 barakomereka. Muri iyi mpanuka bivugwa ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yamanutse umuhanda Uganda ahazwi nko kwa Gitwaza yabuze feri igenda igonga bindi binyabiziga. Ndetse 2 mu bahitanwe nayo barimo umumotari n’umugenzi yari ahetse.

Polisi yibukije abamotari gukomeza kugira ubushishozi mu gihe batwara abagenzi no kubaha ibyapa n’ibindi bimenyetso byo mu muhanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:14 am, Sep 18, 2024
temperature icon 21°C
few clouds
Humidity 53 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe