Kigali: Abatwikira imyanda mu ngo bagiye kujya bahanwa

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Umujyi wa Kigali watangaje ko utazihanganira abawutuye batwikira imyanda mu ngo imyotsi ikangiza ibidukikije, ndetse bamwe mu batuye uyu mujyi bakaba bagaragaza ko iyi myotsi ibagiraho ingaruka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali usanga abaturage batwika imyanda yiganjemo imyenda yashaje, amapine, ndetse n’abatwikira ibyatsi mu mirima, nyamara imyotsi ivamo yangiza ibidukikije ndetse ikaba igira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, avuga ko batazihanganira abaturage batwika imyanda mu ngo, n’ibyatsi bakura mu mirima bahinga kuko byangiza isura nziza y’umujyi wa Kigali bikagira n’ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ati “Nk’iyo ufashe amapine ugafata amapulastike warangiza ukabivanga ugatwika uwo mwotsi ukajya mu kirere, kugira umwuka waho abantu bashobore kongera guhumeka neza bitwara umwanya munini, bimara umwanya hanuka, abantu banitsamura, uretse kwangiza umwuka w’ikirere bifite n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, mu mujyi rero ntago byemewe, turakangurira Abanyakigali kubyirinda no kudufasha kutugaragariza ababikora kugira ngo abanga guhinduka tubashe kubafatira ibyemezo.”

Dusengiyumva akaba yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kwitwararika bakajyana imyanda yo mu ngo aho yagenewe, kugira ngo harusheho kubungabungwa umujyi bityo uhore usukuye kandi utekanye.

Muri gahunda yo kubungabunga ikirere no kugabanya ibyotsi bitumurwa n’ibinyabiziga, mu Rwanda hari imishinga yatangiye yo gukoresha imodoka ndetse na moto byifashisha umuriro w’amashanyarazi. Ibi byose biri mu bituma umujyi wa Kigali uza ku isonga mu kugira isuku ku mugabane w’Afurika.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:24 pm, May 19, 2024
temperature icon 17°C
thunderstorm with light rain
Humidity 93 %
Pressure 1011 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe