Kigali: Abazize Jenoside basaga ibihumbi 250 bunamiwe

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyacyubahiro batandukanye barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguye ku Gisozi.

Uyu muhango ni wo utangiza icyumweru cy’icyunamo mu gihugu hose, ndetse n’iminsi 100 bamara bazirikana ku mahano ya Jenoside bahuye na yo. Nyuma yaho Perezida Kagame yacanye urumuri rw’icyizere, narwo rukaba rwaka mu gihe cy’iminsi 100.

Mu bitabiriye uyu muhango baje kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 harimo uwahoze ari Perezida w’Amerika, Bill Clinton; Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog, Perezida wa Sudani y’Amajyaruguru, Salva Kiir; Perezida wa Congo-Brazzaville, Sassou Nguesso; Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika, Andrew Mitchell; Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu ndetse n’abandi banyacyubahiro barimo abahoze ari abakuru b’ibihugu n’abahagararaiye ibihugu byabo.

Abanyacyubahiro batandukanye bunamiye inzirakarengane z’Abatutsi zishyinguye ku Gisozi

Imihango yakomereje kuri BK ARENA ahaza kuvugirwa amagambo atandukanye y’abayobozi, ari na ho umuhango nyir’izina ubera.

Mu gihe u Rwanda rwibukaga Jenoside ku nshuro ya 28, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagize ati “Mu gihe twibuka amaraso yamenetse mu myaka 28 ishize, tuzirikana ko iteka duhorana amahitamo. Guhitamo ubumuntu hejuru y’urwango, ubugwaneza kurusha ubugome, ubutwari kuruta kurebera ndetse n’ubwiyunge kuburutisha amacakubiri.”

Si ku rwego rw’igihugu gusa umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 uri kuba, ahubwo mu gihugu hose mu midugudu bari kubera ibiganiro bijyanye n’uyu muhango, aho abaturage baza no gukurikira ijambo ry’Umukuru w’Igihugu rijyanye no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:26 pm, May 19, 2024
temperature icon 25°C
light rain
Humidity 57 %
Pressure 1019 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe