Kigali: Aborozi barasabwa kwimuka mu mujyi bitarenze icyumweru kimwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bandikiye abakorera imirimo y’ubworozi mu mujyi bubasaba kwimura ibikorwa mbere y’uko ukwezi kwa Nzeri kurangira. Ni icyemezo gifashwe inshuro ya kabiri kuko bari babisabwe no mu 2023 ariko ntibyubahirizwa.

Kuva umwaka ushize aborozi bari bagiye bagaragaza imbogamizi muri icyi cyemezo, basaba kwerekwa ahemerewe kororerwa kugira ngo bahimurire ibikorwa ariko ntaho ubuyobozi bwaberetse. Iyi Baruwa yandikiwe aborozi ibasaba kwimuka bitarenze italiki 31 Nzeri, ubutaka bugakoreshwa ivyabugenewe.

Muri aba borozi hari abavuga ko bamaze igihe kinini aho bari gusabwa kwimuka ndetse ko hahoze hemejwe ariko imiturire ikaba yaragiye ibasanga aho bari basanzwe bakorera. Bagasaba kwerekwa noneho ahemewe.

- Advertisement -

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali agaruka kuri icyi cyemezo yagize ati ” Niba uziko urimo korora ukabikorera hagati y’amazu, warubagse ikiriro utabisabiye uburenganzira, urabangamira abo muturanye. Icyo gihe ugomba kwimuka”. Ku bijyanye n’abari barahawe uburenganzira ariko imiturire ikaba yarabasatiriye Emma Claudine yagize ati “Abo ngabo nabo bari mu bantu bagomba kugenda bavana amatungo yabo aho ari.”

Umuvugizi w’umujyi kandi yaslvuze ko aborozi barimo abahawe amabaruwa ariko ko n’abatarayahabwa bakwiriye kwifatira icyemezo ubwabo badategereje kwandikirwa. Ku mpungenge zigaragazwa n’aborozi Emma Claudine akabasubiza ko kuba hari impungenge budatuma abaturage b’umujyi bemererwa kubana n’amatungo. Ati “Aho usanga umuntu niba afite ikiraro cy’inkoko,ariko inkoko zikikijwe n’abantu mu gitondo zibyuka ziteteza, umunuko w’amatororo yazo, ugasanga Inka ziri aho hagati mu bantu, ugasanga ingurube ziri aho hagati mu bantu, ibyongibyo rero nibyo turi kugerageza guca kuko ntabwo bijyanye n’icyerekezo cy’umujyi”. 

Hari aborozi bavuga ko aho bari Ari ibice by’icyaro n’ubwo rwose hitwa mu mujyi wa Kigali, aba nabo ariko inzu z’imiturire zikomeje kugenda zibasatira byumvikanisha ko icyi cyemezo kizahora cyagura imbago z’abo kireba.

Ntacyo inzego zishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ziratangaza kuri icyi cyemezo cy’ ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali. Amatungo arebwa n’icyi cyemezo ni inkoko, ihene, ingurube,inyama n’inka.

Icyi cyemezo ariko ntikireba aboroye injangwe n’imbwa mu ngo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:17 am, Sep 28, 2024
temperature icon 19°C
broken clouds
Humidity 82 %
Pressure 1012 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe