KNC yagaruye Gasogi United muri shampiyona asaba inama y’umushyikirano

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kakooza Nkuriza Charles, KNC,  ufite ikipe ya Gasogi United yasabye ko habaho umwihereo w’abantu bafite aho bahuriye n’umupira w’amagaru hashakwa impinduka ziwuzahura.

KNC yari aherutse gusesa iyi kipe avuga ko atakomeza gukina umupira wo mu Rwanda kuko wuzuyemo umwanda, gusa kuri uyu wa 3 Gashyantare yisubiyeyo ikipe ayigarura muri shampiyona inakina umukina yari ifitanye na Kiyovu Sports.

Uyu mukino warangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe, nyuma y’uyu mukino KNC yabajijwe  niba  ibibazo byatumye asezera byakemutse ariko asubiza ko ibibazo atabifite  we n’ikipe ye gusa ahubwo ko ari ibibazo rusange.

Yavuze ko abona  igihe kigeze ngo habeho inama y’abanyamupira yise Umushyikirano cyangwa Umwiherero.

Ati”Ndatekereza ko igihe kirageze ngo tugire icyo nakwita nk’inama y’umushyikirano, namwe abanyamakuru mutumizwe kuko muri abafatanyabikorwa, abatoza batumizwe, abashaje abakoze ibiki…noneho tubwizanye ukuri.”

Yavuze ko muri iyi nama abayobozi b’amakipe n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru babwizanyije ukuri havamo ibisubizo.

Ati”Kugenda kwacu no kutagenda sintekereza ko hari icyo byahindura mu gihe hatabaye impinduka tugizemo uruhare … ubu utekereza ko uhuje perezida wa  APR, ugahuza uwa Gasogi, ugahuza uwa Rayon, ugahuza uwa Kiyovu…. bagahura ubwabo bikaba ari ugusasa inzobe  mukavuga muti ikibazo mufite ni ikihe utekereza ko utabonamo umusaruro? nibidashoboka ingaruka zizakomeza kuba izo. Nibidashoboka ubwo bizaba ngombwa ko dusaba Minisiteri ibigemo.”

Yavuze ko biteye isoni kuba amakipe yo mu Rwanda agisaranganya abakinnyi bavuye mu mushinga w’Isonga  yo mu myaka 13 ishize.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:50 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe