Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yabwiye itangazamakuru ko asheshe iyi kipe ye kubera kwibwa n’umwe mu basifuzi basifuye umukino yatsinzwe na AS Kigali igitego kimwe ku busa.
Nyuma y’umukino, KNC yinjiye mu rwambariro asohoka abwira itangazamakuru ko amaze gufata umwanzuro kandi yawumenyesheje n’abakozi ko asheshe iyi kipe.
Ati “Turambiwe n’umwanda uri muri football (umupira w’amaguru), ntabwo dushobora gukina hatarimo ukutabogama kuko dutanga umwanya wacu, tugatanga n’amafaranga. Mushobora kuba mugiye gutungurwa n’ibyo ngiye kubabwira ariko ikipe ya Gasogi ndayisheshe guhera uno munsi”
Si ubwa mbere KNC atangaza ko asheshe iyi kipe ariko akisubiraho, icyakora kuri iyi nshuro yavuze ko arambiwe, abifata nk’ubushabitsi [business] bwahombye. Yavuze ko agiye kwicara akareba ibisabwa mu gutandukana n’abakozi, ariko abamufitiye amafaranga ntawe azishyuza.
KNC yongeyeho ko ubwo mu gikombe cy’amahoro yari kuzahuramo na APR FC muri 1/4, byafatwa ko APR FC yageze muri 1/2, naho muri shampiyona abo bireba bazagena uko bigenda ku manota Gasogi yabonye.