Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye mu muziki nka Koffi Olomide agiye kwiyamamariza kuba Umusenateri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Bahati Lukwebo Perezida wa Sena akaba n’umuyobozi w’ishyaka L’Alliance des Forces Démocratiques du Congo (AFDC), ribaribarizwamo Koffi Olomide, yemeje ko uyu muhanzi azahagararira ishyaka ryabo mu Ntara ya Sud-Ubangi.
Olomide wamamaye mu myaka yashize mu muziki wa RDC byumwihariko mu njyana ya Rumba, mu ndirimbo nka ‘Papa Ngwasuma’, ‘Femme’, ‘Waah!’ na ‘Achii’ zombi ari kumwe na Diamond Platnumz, ndetse n’izindi, yinjiye mu ishaka rya AFDC muri 2021.
- Advertisement -
Ubwanditsi