Kohereza mu Rwanda abimukira byagizwe iturufu mu matora yo mu Bwongereza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abongereza baritegura amatora ya Minisitiri w’intebe kuwa 04 Nyakanga 2024. Ingingo yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ni imwe mu ziri gukoreshwa cyane mu kwiyamamaza haba ku ruhande rwa Rishi Sunak usanzwe kuri uyu mwanya, haba no ku ruhande rw’ishyaka ry’abakozi ryakomeje kurwanya iyi gahunda.

Rishi Sunak aherutse gutangaza ko indege ya mbere itwaye abimukira izaguruka ari uko amaze kongera gutorerwa uyu mwanya. Ibi bishobora kugeza kuwa 24 Nyakanga nta ndege irageza abimukira mu Rwanda. Ni ibyumweru 3 nyuma y’amatora.

Umucamanza mu rukiko rukuru Justice Chamberlain amaze iminsi asaba abanyamategeko ba Leta kumutangariza amataliki yo kohereza abimukira mu Rwanda kugira ngo abone uko ateganya imanza z’abamaze kugeza ibirego mu rukiko. Uyu mucamanza avuga ko abanyamategeko ba Leta bakomeje kwimura amataliki yo kohereza abimukira mu Rwanda, kubera ko Minisitiri w’intebe yavuze ko uyu mugambi uzashyirwa mu bikorwa yongeye gutorerwa intebe muri Downing Street (Ibiro bya Minisitiri w’intebe w’ubwongereza).

Urukiko rukuru mu bwongereza ruvuga ko rufite ibirego 20 by’abadashyigikiye umugambi wo koherezwa mu Rwanda.

Rishi Sunak  mu kwiyamamaza kwe agaruka ku nyungu ziri mu guhagarika amato atwara abimukira abageza mu bwongereza. Akemeza ko kumutora ari uguhagarika abimukira binjira mu bwongereza binyuranije n’amategeko. No guhagarika imfu za hato na hato z’abagwa mu nyanja bagana mu Bwongereza.

Ishyaka ry’abakozi ryo rivuga ko ibi ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu bwo guhabwa ubuhungiro mu gihe abusaba. Ndetse rikongera ho ko umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda uzatwara ubwongereza z’umurengera w’amafaranga. Rigashingira kuri izo ngingo risaba abongereza ko baritora rigahagarika uyu mugambi umwaze imyaka 2 ugibwa ho impaka.

Aya mashyaka yombi afite ibyumweru 6 byo kwiyamamaza mbere y’umunsi nyirizina w’amatora kuwa 04 Nyakanga 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:55 pm, Jul 27, 2024
temperature icon 27°C
few clouds
Humidity 23 %
Pressure 1008 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe