Kongera ibikorerwa mu Rwanda no kubishakira amasoko – imihigo ya Minisitiri Sebahizi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ubu ifite umuyobozi jushya ni Bwana Prudence Sebahizi. Intego ebyiri agaragaza ko yonjiranye muri iyi mirimo yarahiriye ni ukongera ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda ndetse no kubihuza n’amasoko.

Mu butumwa yahaye itangazamakuru nyuma yo kurahirira izi nshingano Minisitiri Prudence yagize ati “Iyo ugize inganda Uba ureba uburyo umusaruro w’igihugu uboneka, hanyuma iyo uvuze ubucuruzi Uba ureba uburyo umusaruro w’igihugu ugomba gushyirwa ku isoko. Nkaba numva rero nzareba ku ruhande rw’inganda ndebe ibigomba gukorwa kugira ngo umusaruro w’igihugu wiyongere, nindangiza ndebe ku ruhande rw’isoko. Ese uwo musaruro w’igihugu ufite ahantu ucuruzwa? Haba mu gihugu imbere cyangwa se hanze y’igihugu.”

Minisitiri Sebahizi yavuze ko by’umwihariko agiye kwibanda ku kureba uko hanozwa inzira yose inyuramo ibikomoka ku buhinzi kuva bisaruwe, byongerewe agaciro, kugeza bigurishijwe. Hakabaho koroherezwa muri serivisi zifasha abahinzi, abanyenganda n’ababicuruza.

- Advertisement -

Minisitiri mushywa w’ubucuruzi n’inganda ashyizwe mu nshingano mu gihe hari hamaze iminsi ikibazo cy’umusaruro w’abahinzi uba mwinshi akaburirwa isoko. Bamwe banemeza ko biri mu byatumye uwo asimbuye ataragarutse mu nshingano. Iyi Minisiteri kandi isanzwe inengwa gusohora ibiciro by’ibiribwa bitahya byubahirizwa ku masoko.

Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi yabarizwaga muri Ghana aho yari Umuyobozi akaba n’Umuhuzabikorwa mu Bunyamabanga bw’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika, African Continental Free Trade Area (AfCFTA).

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:24 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe