Kongo: Ibimenyetso bishya ku rupfu rwa Chérubin Okende

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Hashize hafi ukwezi hashyinguwe umunyapolitiki wigeze kuba Minisitiri w’Ubwikorezi ndetse akaba na Depite, Chérubin Okende wabarizwaga mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bwa Perezida Félix Tshisekedi. Nyuma y’aho Parike ikoreye iperereza igahamya ko yiyahuye, umuryango we n’abanyamategeko bawo bazanye ibimenyetso bishya bagaragaza ko yishwe.

Ibimenyetso bishya bashyikirije Parike bavuga ko babishingira ku magambo ngo yavuzwe n’uwahoze ari Minisitiri ndetse na Depite muri Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, Modero Nsimba, ngo akaba yaramucitse bikarangira asakaye ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki ya 13 Nyakanga 2023 nibwo umurambo wa Chérubin Okende bawusanze mu modoka ye wuzuye amaraso, muri umwe mu mihanda yo muri Kinshasa. Nyuma y’iminsi micye, umugore we, abana be, se umubyara n’abo bavukana batanze ikirego bashinja ‘’abatazwi’’ kuba baramwishe.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, parike yari yatangije anketi ku rupfu rwe, yavuze ko yapfuye yiyahuye. Yashyinguwe tariki ya 20 Werurwe 2024.

‘’Niba yaraniyahuye, yari ahagarikiwe’’

Ejo tariki ya 15 Mata 2024 nibwo umuryango wa Okende wongeye kubyutsa ikirego, nanone urega ‘’abantu batazwi’’. Avugana n’itangazamakuru, uwunganira uyu muryango wa Okende, Me Laurent Onyemba yatangaje ko bafite ‘’ibimenyetso bishya’’ bihabanye n’ibyatangajwe na Parike ya Kinshasa-Gombe yari yarakurikiranye iki kirego.

Umunyamategeko Onyembe agaruka ku magambo ngo yavuzwe n’uwahoze ari Minisitiri ndetse na Depite muri Guverinoma ya Congo, Modero Nsimba, wavuze ‘’uburyo buteye ubwoba’’ Okende yishwemo, ndetse ngo hakaba harimo n’amazina y’abamwishe. Modero na we ari kuburana ayo magambo kuva mu kwezi kwa gatatu.

Yagize ati ‘’Niba banavuga ko yiyahuye, umuryango we uratekereza ko yari ahagarikiwe. Ubutabera tugiye kubona uko bushyira mu ngiro inshingano zabwo.’’

Umunyamategeko Onyemba avuga ko icyo bifuza ari ubutabera buzahabwa umuryango wa Okende, bugakurikirana abantu babigizemo uruhare bakazatanga indishyi ku babuze uwabo.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:53 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe