“Ku bwanjye nakabaye njya kuruhuka” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame yabajijwe niba azaguma ku butegetsi kugeza mu 2034 nk’uko itegekonshinga ribimwemerera. Asubiza ko kuri we bitabaye ubusabe bw’abanyarwanda yakabaye ajya mu kiruhuko.

Muri icyi kiganiro Perezida Kagame yavuze ko yabaye Perezida kubw’impanuka. Ati “mu 1994 abantu bansabye kuba Perezida wa Repubulika ndabyanga kuko numvaga ntiteguye.” Icyo gihe Perezida Kagame yasobanuye ko bashyizeho undi (Pasteri Bizimungu) hanyuma aza kweguzwa n’inteko ishingamategeko. Ati “Ba bantu baragarutse barambwira bati si ngibi ibyo twakubwiraga?” 

Perezida Kagame yavuze ko ubwo noneho yemeye kuba Perezida wa Repubulika. Ati “Ariko kuva nabyemera wagira ngo ni icyaha nakoze.” Kuva ubwo ngo abantu batari n’abo mu Rwanda bahise batangira kumubaza ngo uzavaho ryari?

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko mu mwaka wa 2010 yasabye FPR Inkotanyi gushaka undi mukandida ariko ngo ubuyobozi bw’ Ishyaka bumubwira ko agomba gukomeza. Ati “Nabisabye kenshi ko hashakwa undi ariko ubusabe bw’abaturage bw’abanyarwanda n’ubwa RPF ubwayo bukandusha intege.”

Umunyamakuru wa Sunday Times yabajije Perezida Kagame ati mumaze iminsi mwiyamamaza mushaka Indi Manda, ni ibicyi musaba abanyarwanda muri iyi manda yindi? Perezida Kagame amusubiza ko atigeze ashaka indi Manda.

Perezida Kagame ati “Ndashaka ko munyumva neza, ntabwo rwose nigeze nshaka Indi manda. Ndetse kubwanjye nakabaye nicara nkajya mu rugo nkaruhuka. Ikiri gukorwa ubu ni ukibahiriza ubusabe bw’abanyarwanda, ubusabe bw’umuryango FPR Inkotanyi.” 

Perezida Kagame ati “mbona ahari abo bantu bansabye ko mba Perezida mbona basa nk’aho bavuga ngo igihe cyose agihumeka umwuka tuzawukoresha.” Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bamugaragarije ko bagikeneye byinshi birimo, ibitaro, imihanda, amashuri …. Agashimangira ko ibi bizagerwaho abanyarwanda bafatanyije.

Perezida Kagame natsinda amatora yo kuwa 15 Nyakanga azaba agiye kuyobora Manda ya 4 nyuma ya Manda za 2003 -2010, 2010 – 2017, 2017 – 2024. Izi kandi zakurikiye inzibacyuho ya 2000-2003.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:27 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe