Ku cyicaro cya LONU hashyizwe ikimenyetso cy’urumuri rw’icyizere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amakuru agaragazwa n’urubuga  rw’umuryango w’abibumbye aremeza ko mu busitani bw’inyubako y’ibiro by’umuryango w’abibumbye I New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika hubatswe ikibumbano cy’urumuri rw’icyizere.

Ni ikibumbano cyanditseho amagambo “Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994“. Ndetse munsi hakaba Indi nteruro “Kwibuka urumuri rw’icyizere“.

Melissa Fleming ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umunyamabanga mukuru wa LONU yatangaje ko abarenga Miliyoni bishwe mu Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “abandi benshi barakomeretse ndetse bafatwa ku ngufu; inkovu zabo, inkovu zabo barokotse Jenoside zizahoraho iteka.”

- Advertisement -

Melissa yavuze ko ikimentso cy’urumuri rw’icyizere kizabaho iteka ryose ngo cyibutse amahanga n’abashyitsi bose basura ibiro by’umuryango w’abibumbye ko bakwiriye guhaguruka bakamagana imvugo zibiba urwango.

Ambasaderi uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye Ernest Rwamucyo yavuze ko uru rumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’amahoro, ubutabera,ubumwe n’indangagaciro zaranze u Rwanda mu urugendo rwo gukira ibikomere ndetse no mu bumwe n’ubwiyunge. Ati “icyi kibumbano gisobanuye byinshi atari ku banyarwanda gusa ahubwo no ku muryango mpuzamahanga ubwawo“.

Icyi kibumbano cyubatswe mu busitani kizajya kigaragarira abasura icyicaro cy’umuryango w’abibumbye. Ni ikimenyetso gihoraho  cyo kwibuka no guha agaciro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:05 pm, Dec 26, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 6:07 pm

Inkuru Zikunzwe