Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni uherutse kuzuza imyaka 80 y’amavuko yagaragaje ko ingufu z’abanyafurika ziri mu kwishyira hamwe ubwabo no guteza imbere isoko rusange rya Afurika.
Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga Museveni yavuze ko ibintu 3 aribyo yifuza. Icyambere ni umutima wo gukunda Afurika, Pan-Africanism, ukwihuza kw’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika ndetse n’ishyirwamubikorwa ry’amasezero y’isoko rusange rya Afurika.
Kuri Museveni ngo intego z’ingenzi ni ebyiri kandi zagerwaho abanyafurika babanje kwishyura hamwe. Izi ntego ngo ni iterambere n’umutekano usesuye. Iterambere ngo rizagerwaho abanyafurika bacuruzanyije hagati yabo mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika African Continental free trade Area.
Naho umutekano wo ngo waturuka mu gushyira hamwe imbaraga n’umuhate wo kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano mu mazi, mu kirere no ku butaka.
Perezida Museveni yagaragaje ko Muzehe Nyerere ngo yigeze kwifuza ko Kenya na Uganda byaba igihugu kimwe. Museveni ati twakoze ikosa rikomeye kutakira ubwo busabe. Ati “Ibitari ibi twakwisanga twabaye Amerika y’abalatino muri Afurika aho kuba Leta zunze ubumwe za Afurika muri Afurika”.
Ukwishyira hamwe kwa Afurika ni umugambi wagarutsweho cyane n’abarimo na Nyakwigendera Moamar Guadaffi wayoboraga Libya. Gusa ni umugambi ugoye mu gihe ibihugu bya Afurika usanga ubwabyo bitumvikana hagati ya yo.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wujuje imyaka 80 y’ubukure Ari ku butegetsi muri Uganda mu myaka 38 ishize.