KU IVUKO: “Kubyutsa Umukwe” umuhango utangaje ukurikira ubukwe mu cyaro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Twarabibemereye kandi ntituzabatenguha. Mu mpera z’icyumweru Makuruki.rw izajya ibatembereza hanze y’umujyi. Twiganirire ku migirire, imyemerere n’imigenzereze yihariye yo mu cyaro.

Tugamije kwibutsa bamwe batuye mu mujyi bakomoka mu cyaro uko ubuzima bwo ku ivuko bumeze. Ndetse no kungura ubumenyi abavukiye mu mujyi batazi imibereho yo mu cyaro. Uyu munsi turi ahitwa Mu kinyara ni mu murenge wa Mwogo ho mu karere ka Bugesera. Twaganiriye n’abaturage baho ku muhango ukurikira ubukwe bita “Kubyutsa Umukwe”. Si henshi mu Rwanda bagira uyu muhango ariko ubukwe bwo mu mujyi bwo ntawo bagira.

Kubyutsa Umukwe ni muhango ki?

Ahenshi umukwe wo mu cyaro aba yarubatse hafi y’iwabo. Bivuze ko akenshi abageni baba batuye hafi yo kwa Sebukwe, iwabo w’umukobwa niho haba hari mo intera. Ibi biterwa n’uko umusore wo mu cyaro ahabwa ikibanza na se akubaka mo inzu afashijwe na bagenzi be bamuha umuganda. Yayuzuza akarambagiza agasabirwa, agakwa, agashinga urugo.

Iyi mihango yindi ntabwo tuyitinda mo cyane. Wenda nibiba ngombwa nayo tuzayiganiraho ubutaha “kuko imigirire y’iwacu ku ivuko siyo migirire yo mu mujyi. ”

Umunsi ukurikira ubukwe, I mwogo muri Bugesera nibwo umuhango nyirizina wo kubyutsa Umukwe ukorwa. Ngo iwabo w’umukobwa bazinduka kare baza ku rugo rw’abageni. Bakaba bahageze mu ma saa kumi n’ebyiri za mu Gitondo 6h00. Baba bikoreye inzoga, bakakirwa n’umutinyisha (undi muntu uri mu rugo rw’abageni utari abageni). Inzoga bazanye barazitereka ariko ntizinyobwe; bahabwa ibyicaro bakaganira ariko ntibanywa.

Umukwe iyo amaze kuryamana n’umugeni arabyuka akambara ariko akenshi igice cyo hejuru ntiyirirwa yambara, “ubu abenshi bambara ikabutura gusa”. Arasohoka agasuhuza abashyitsi abicaye mu ruganiriro “ntibaba barimo Sebukwe na Nyirabukwe.” Yamara kubasuhuza agasubira mu nzu noneho akagaruka yambaye n’igice yo hejuru. Batubwiye ko impamvu abanza kuza yikuye hejuru ngo baba bagira ngo bagaragaze ko hari igikorwa cy’abagabo gishojwe.

Iyo umukwe agarutse mu ruganiriro baba baganira bisanzwe ariko n’ubundi baba batarahabwa uburenganzira bwo kunywa ku nzoga bazanye. Abicaye mu ruganiriro ngo bategereza ko umugeni asohoka akenyeye ibitenge. Iyo asohotse akenyeye igitenge ngo abari mu ruganiriro bose barahaguruka bagakoma amashyi. Ababyeyi bakamuha impundu, Umukwe agaterura icyivugo cye nka nyir’urugo. Umugeni asuhuza abo asanze hanyuma bagatangira kunywa.

Uwaje ayoboye Intumwa z’umuryango agasaba umwanya akavuga ko bari baje kubyutsa Umukwe; ko bamushimye, akamugabira inka cyangwa se isambu bagasezera bagataha bakajya kubwira umuryango ko umukobwa wabo yashimye umugabo.

Umugeni ngo ashobora kumara umwanya munini adasohotse cyangwa se ntasohoke. Ibi ngo biba bisobanuye ko igikorwa cyo kurongorwa ntacyabaye ho. Ubutumwa aba atanze ni uko ngo aba akiri umukobwa. Iyo bigenze uku rero ngo Intumwa zaturutse iwabo zigategereza zikarambirwa; uziyoboye afata ijambo agasezera. Bagataha bimyiza imoso, batanyoye, za nzoga zikazanyobwa n’abaturanyi b’abageni. Bagatwara ubutumwa ku muryango ko bashyingiye ikigwari. Akenshi ngo ruhita runasenyuka, umugeni agasubira iwabo.

Hari imihango myinshi ikurikira umunsi nyir’izina w’ubukwe ariko usanga idakorwa kimwe mu gihugu hose. Ndetse usanga ititwa kimwe gusa icyumvikana muri uyu muhango ni uko umuryango w’umugeni uba ukeneye kumenya amakuru umukobwa wabo yaramukanye. Bakagira uburyo bayabaza n’uburyo bayahabwa bya kinyarwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:52 pm, May 18, 2024
temperature icon 28°C
light rain
Humidity 42 %
Pressure 1017 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe