Umukandida Perezida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Philipe Mpayimana yatangaje ko Icyamuteye kwiyamamaza n’ubwo atatsinze ariko yakigezeho. Asaba abanyarwanda kutumva ko kuba amajwi yari yagize mu 2017 yaragabanutse bidasobanuye ko ubushobozi bwe bwagabanutse.
Mpayimana Philipe wari wagize amajwi 0.73% mu mwaka wa 2017 muri aya matora yo mu 2024 amajwi yibanze yatangajwe ko yagize 0.32%.
Yagize ati “Njyewe icyo nifuzaga ni uko abanyarwanda bagira uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bwabo, ibijyanye n’umubare w’amajwi ndetse n’umubare w’abazaga muri campaign zanjye ntabwo mbitindaho. Icy’ingenzi ni uko twebwe turi abanyarwanda bashoboye gutanga uruhare mu buyobozi, kuba wenda amajwi yagabanuka ugereranije n’ayo wenda nari nagize mu myaka 7 ishize ntabwo bisobanuye ko ubushobozi bwanjye bwagabanutse”.
Mpayimana Philipe yavuze ko icyo abanyarwanda bemeje nawe yemera kukigendamo nk’icyerekezo cya Demokarasi y’u Rwanda.