Kubona umwarimu usimbura bigoye nko gufata inyogaruzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuwa 26 Kanama 2024 REB yamenyesheje abakandida batsinze ibizamini by’akazi basanzwe bari ku rutonde rw’abategereje, ko batangiye gushyirwa mu myanya. Uru rutonde rw’abategereje nirwo rubaho abarimu batsinze ibizamini by’akazi ariko batahise babona imyanya yo kwigishamo.

Kuri ubu aba bashobora koherezwa ahari imyanya y’akazi mu gihugu hose, hatitawe ku ho batuye cyangwa bakorera.

Twinjiye nyirizina kuri uru rutonde rw’abarimu baba bategereje ndetse banatorwamo abasimbura, dusanga aba bahabwa inshingano zo gusimbura cyane cyane abarimukakazi babyaye abenshi batagera ku bigo boherezwaho. Ibi bigaterwa n’impamvu nyinshi tugiye gusesengura.

- Advertisement -

Abakora ibizamini bibashyira mu myanya yo kwigisha bahabwa amahirwe yo kuba bajya batoranywamo abakora ibiraka byo gusimbura. Aba ariko baba barimo abasanzwe bigisha bahemberwa ku mpamyabushobozi ziri ku rwego rwo hasi bakaba barazamuye urwego bagakora ibizamini byo kwigisha ku rwego bagezeho, barimo kandi n’ababa badafite akandi kazi bategereje kuzajya mu kazi batsindiye. Bashobora guhabwa imyanya mu turere twose tw’igihugu.

Gushaka umusimbura bikorwa gute?

Inshuro nyinshi abasimbura mu kazi ko kwigisha bakenerwa iyo hari umwarimukazi ubyaye. Ahabwa amezi 3 yo kwita ku mwana nk’uko biteganwa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Ikigo akorera kigasabwa gushaka umusimbura wo kwigisha amasomo uwabyaye yigishaga mu gihe adahari.

Bitaravugururwa umwarimukazi wabyaye niwe wishakiraga umusimbura ariko agahembwa n’ikigo. Ibi byakorwaga harebwa abize uburezi bari hafi y’ikigo. Mu mavugurura yakozwe muri iyi gahunda rero, abasimbura bava ku rutonde rw’abakandida batsinze ibizamini byo kwigisha.

Iyo ikigo gikeneye umusimbura, cyandikira ushinzwe uburezi ku karere gisaba ko cyakohererezwa umusimbura. Ushinzwe uburezi ku karere nawe anyuze mu buyobozi bw’akarere yandikira ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB agaragaza ko hari umwarimu wo mu karere ukeneye umusimbura. REB ireba ku rutonde rw’abasimbura ikamenyesha ugezweho ku rutonde ko umwanya wo gusimbura wabonetse. Akandikirwa akamenyeshwa ikigo agomba kujya gukoraho.

Muri iyi nzira ndende abashinzwe uburezi ku karere baganiriye na Makuruki.rw bemeza ko hari ubwo amezi 3 arangira uwandikiwe ngo ajye gusimbura ataragera aho yoherejwe. Kimwe mu byumvikana ni uko niba uhamagawe gusimbura yari afite ahandi akora ntabwo yata akazi ngo ajye gukora ikiraka cy’amezi 3.

Hari ubwo kandi uwandikirwa aba ari mu ntara itandukanye n’aho umwanya wabonetse. Uwo nawe ntajyeyo. Igisobanura kikaba ko akazi k’ikiraka cy’igihe gito katakura umuntu mu burasirazuba ngo kamujyane mu Majyaruguru cyangwa mu Burengerazuba aho azakenera gukodesha no gushaka ibikoresho byo gitangirana ubuzima bushya.

Hari abayobozi b’ibigo bahitamo kwishakamo ubushobozi. Aho gutegereza umusimbura uzoherezwa na REB bo bagahitamo gushaka mu bize uburezi bari hafi y’ikigo, biganjemo abarangije amashuri yisumbuye baba batarajya muri Kaminuza, bagahabwa ibyo biraka byo gusimbura hanyuma bagahembwa ku mafaranga azwi nka “Capitation Grant” bagahemba abo basimbura bishakiye.

Abashinzwe uburezi ku rwego rw’akarere bemeza ko nyinshi mu nzandiko bohereza basaba guhabwa umusimbura zisubizwa bakamenyeshwa umusimbura bahawe ariko ngo abenshi muri aba basimbura ntibagera ku bigo by’amashuri baba boherejweho by’igihe gito.

Ibi kandi bikanajyana n’ingengo y’imari yo guhemba abasimbura. Aya mafaranga akatwa abarimu ku mushahara wabo ndetse agakatwa yitwa ayo guhemba abasimbura. Aya mafaranga ngo ashyirwa kuri konti z’uturere. Iyo umusimbura abonetse atanyuze muri iriya nzira iteganyijwe cyangwa se agahabwa ibaruwa ntagere ku kigo agomba gusimbura ho; abenshi mu turere barayasubiza. umwaka w’ingengo y’imari uba urangiye bigaragara ko nta musimbura wahembwe mu karere.

Abafite uburezi mu turere ndetse n’abayobozi b’ibigo bagaragaza ko iyi nzira yo gushaka umusimbura igoye ndetse ahenshi usanga yarananiranye. Bakavuga ko babimenyesheje kenshi ubuyobozi bwa REB bukababwira ko bizashakirwa umuti.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:15 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 39 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe