Ni kenshi humvikana abaturage basenyerwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali kuko baba bubatse badafite ibyangombwa byo kubaka cyangwa baba bubatse inyubako badafitiye ubushobozi, impushya zo kubaka bahawe zikarangira ntaho ziragera.
Mu minsi mike ishize Umujyi wa Kigali wasenye inzu zubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko z’uwitwa Ndayishimiye Fabien akazubaka iruhande rwa Hoteli yaguze na Bamporiki Edouard. Mbere yaho hasenywe igice cy’inyubako ya Serge Ndekwe iri ku i Rebero bivugisha benshi. Ingero ni nyinshi cyane.
Ibi bituma benshi bibaza impamvu abaturage bakomeje kwishora mu kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko kandi Umujyi wa Kigali uvuga ko ibyangombwa bitangwa, kuki se bubaka ibyo badafitiye uburenganzira, kuki se hari inyubako nyinshi zidindira?
Imwe mu mpamvu igarukwaho ni ugutinda guhabwa ibyangombwa byo kubaka kuko hari ubwo Umujyi wa Kigali uvuga ko aho bashaka kubaka “hari ibigikatwa cyangwa se ibigikosorwa mu bijyanye n’imiterere y’igishushanyo mbonera cy’umujyi”.
Ibi hari ubwo usanga bitumye abaturage bategereza igihe kirekire ngo bahabwe ibyo byangombwa, ari naho bamwe banagera bagafata icyemezo cyo kubaka mu kajagari, rimwe na rimwe izo nzu zigasenywa bagahomba.
Hari abahabwa icyangombwa cyo kubaka ariko kikarangira bataruzuza inyubako kugira ngo bazabone ikindi bikagorana, bikaba byatuma umuturage ashugurika akubaka bitemewe n’amategeko.
RIB iherutse gutangaza ko hari amayeri akorwa aho nyir’inzu ajya mu mugambi umwe na enjeniyeri wo gushaka ibyangombwa mpimbano, hakaba n’ubwo bikorwa na enjeniyeri uwo yubakira nta makuru abifiteho akazatungurwa mu gihe cy’ubugenzuzi.
Ruswa ni indi mpamvu yihishe inyuma yo kubaka nta byangombwa. Hari abaturage bafite umuco wo kunyura iz’ubusamo bakegera abayobozi bakagura uburenganzira bwabo, cyangwa bagashaka gukora ibyo batemerewe. Ku rundi ruhande hari n’abayobozi babigize umuco, ku buryo bumva ushaka kubaka bakamwumvisha ko bazamukingira ikibaba.
Umwe mu baturage utuye mu nkengero za Kigali waganiriye na Makuruki, yahamije ko ‘hari ibiciro abayobozi bashyizeho bigendanye n’inyubako igiye kubakwa’. Ati “Niba ari inzu nini baguca ibihumbi 400Frw, iyo ibaye inzu yo mu gikari ni ibiumbi 150Frw”.
Ibi bigira ingaruka kuko iyo ubugenzuzi bukozwe barasenyerwa cyangwa inzu zabo zikazisenya kuko bubaka hubuhubu, ibikoresho bakoresha bibaka bitujuje ubuziranenge, batanguranwa n’iminsi baba bahawe n’abayobozi bariye ruswa.
Enan Habiyambere ushinzwe ubugenzuzi bw’inyubako mu mujyi wa Kigali, asobanura ko ku kijyanye n’impushya zitinda hari ‘One stop center’ y’Umujyi wose yari ikirimo kwiyubaka ku buryo hari intego yo kuba impushya zizajya zitangwa mu minsi mike itarenze 21.
Akomeza avuga ko hari abaturage badahabwa amakuru mazima na ba enjeniyeri, ugasanga amwubakiye ahantu hatemewe cyangwa ibyo ahubatse atari byo byagenwe, bikazagaragara mu bugenzuzi. Ibi binagendana no kutabwira umuturage ingengo y’imari azakenera ku nyubako ye, bigatuma hari izidindira.
Binagendana no kuba hari abaturage bahabwa impushya zo kubaka, ugasanga batangiye imirimo zaramaze guta agaciro, bityo bikaba byabagiraho ingaruka kuko baba bishe amategeko.
Itegeko ry’imyubakire (Rwanda building code), rivuga ko mu gihe cy’umwaka umwe uwatse uruhushya agomba kuba yatangiye ibikorwa, ataba yabitangiye rugata agaciro.
Nubwo itegeko rivuga ko ugomba kuba watangiye kubaka mu gihe cy’umwaka, mu gusoza uba ugifite igihe, aho itegeko rivuga ko ibikorwa by’ubwubatsi bigomba kuba birangiye guhera ku gihe cy’umwaka kugera ku myaka itanu bitewe n’icyiciro cy’inyubako kuko zose ntizirangirira rimwe.
Indi mpamvu ituma abaturage bakomeje kwishora mu kubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko harimo kuba bubaka batabanje kumenya ireme ry’ibikoresho itegeko ribasaba bigendeye ku cyiciro cy’inyubako bashaka kubaka.
Habiyambere atanga inama yuko umuturage aba agomba kubaza mbere yo kumena ‘beto’ y’umusingi bakagenzura ko ibikoresho agiye gukoresha ari byo biri mu bishushanyo byemejwe.
Umujyi wa Kigali uvuga ko ku bijyanye no kuvugurura inyubako, intego ari ukumanura iminsi yo kubona icyangombwa ntigere kuri 21, kuko aba avugurura ikintu gihari ndetse bikajyana no kongeresha uruhushya agaciro.