Impinduka mu buzima bw’abakuze bize gusoma, kwandika no kubara

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Kwiga gusoma, kwandika no kubara ku bakuze byabafashije kwiteza imbere bifasha n’igihugu kugabanya umubare w’abatabizi dore ko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare yo mu 2022 igaragaza ko mu Rwanda abagera kuri Miliyoni eshatu bangana na 22% batigeze bagera mu ishuri.

Mukamuganga Pacifique, umugore w’imyaka 37 utuye i Kanombe mu karere ka Kicukiro, avuga ko yagiye aterwa ipfunwe no kutamenya gusoma no kwandika, aho avuga ko ubuzima yakuriyemo butatumye agira amahirwe yo kwiga, ubu agiye kumara umwaka yiga gusoma, kwandika no kubara mu ishuri ry’incuke, Itetero, riri hafi yaho atuye.

Ati “Ubu nzi gusoma ntabwo naca ku cyapa ngo kinanire, ubu mfite telefoni igezweho unyandikiye ubutumwa ndabusoma nkashobora kumusubiza.”

- Advertisement -

Umuturanyi we, Buhungiro Antoinette kuba afite umwana yonsa ntibimubuza kwicara mu isomero na bagenzi be kugira ngo abone ubumenyi buzamufasha kwiteza imbere.

Ati “Mbona byarangiriye akamaro kuko imyaka mfite kubaho utazi gusoma ntabwo ari ubuzima, hari igihe ujya nk’ahantu ukabona urayobye waba ubonye nk’icyapa cyanditseho ngo Nyabugogo cyangwa Remera ugahita umenya aho uhagaze.”

Abize gusoma, kwandika no kubara bagaragaza intambwe nziza bamaze gutera. Nyiramisago Claudine ukora ubucuruzi Nyabugogo, avuga ko kuyobora ibimina byatumye agira umuhate wo kumenya gusoma no kubara.

Ati “Urumva iyo waranguraga byasabaga ko ugomba gukuba ngo wandike, waba utabizi ukumva urahumirije, aho wasangaga amafaranga uzishyura utayazi, bigatuma ushaka uheruka mu ishuri ngo agufashe, ibyo nibyo byanteye ishyaka ryo kujya kwiga, ndagenda menya gusoma, kwandika, no kubara.”

Manirora Eric we yamaze kubona uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, nyuma yo kwiga gusoma no kwandika.

Ati “Intego mfite ni ugukora nkagera kuri byinshi, nkakorera perimi, nkabona moto nkajya ntwara nk’abandi, nkagera no ku rwego rwo kuba nagura n’imodoka.”

Serivisi zo kwigisha abakuze kwandika, gusoma no kubara zitangirwa ubuntu, aho zitangwa n’abarimu b’abakorerabushake.

Mukandayisenga Specioze, umwe mu barimu bigisha abakuze , Ati “Ibikoresho ni umurenge ubiduha, baduha ingwa, ibitabo binini byo kwandikamo, amakaramu, ubwo nabo ikintu babazwa ni ukwishakira ikaramu n’ikayi, ndetse baduha n’imfashanyigisho dukoresha za REB.”

Umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze, REB, ushinzwe uburezi bw’abakuze, Habasa Ange Felix, avuga ko hari umubare munini w’abatazi kwandika, gusoma no kubara, aho bashishikarizwa kugana amasomero ari hirya no hino aho batuye.

Ati “Haracyariho abantu mu giturage mu turere dutandukaye, iyo uvuze uburezi bw’abantu bakuze bumva umusaza, yumva abantu bakuze bagendera ku kabando, ariko ku rundi ruhande uburezi bw’abakuze, ugasanga politiki y’uburezi yo iteganya ko ari uguhera ku myaka 15 kuzamura, utazi gusoma no kubara wese utari mu mashuri asanzwe, uwo n’umukiriya wacu muri poroguramu y’uburezi bw’abakuze.”

Habasa yakomeje avuga ko ariyo mpamvu bakangurira abantu bose biyumva muri ibyo byiciro, batarebye ku myaka bafite, baba bashobora kwiga.

Buri mwaka haba hari abanyeshuri basaga ibihumbi 120 bari mu burezi bw’abakuze. Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare mu Rwanda igaragaza ko abatazi kwandika, gusoma no kubara bafite imyaka iri hagati ya 18 kuzamura bakabakaba miliyoni eshatu.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:35 am, Jan 8, 2025
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe