Kuva mu Nduga kugera I Nyarugenge umugoroba ni muremure: Pasiteri Ezra Mpyisi yatabarutse

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Mutarama 2024 nibwo inkuru imenyekanye ko umu pasiteri warukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana. N’amakuru yamenyekanye atangajwe nabo mu muryango we.

Pasiteri Ezra MPYISI, avuye mu mubiri w,abazima yarafite imyaka 102 kuko yabonye izuba taliki ya 19, Gashyantare 1922, ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, avukira I Rwamata muri Nyanza.

Uyu musaza waruzwiho kutaripfana akaba umuvugabutumwa wihariye igikundiro cya benshi mu gihugu, asize amateka akomeye mu rw’imisozi igihumbi.

- Advertisement -

Makuruki twaguteguriye amwe mu mateka y’ingenzi yaranze Ezira Mpyisi

Pasiteri Mpyisi ari mu Banyarwanda bake babitse amateka ahambaye yo hambere ku Ngoma z’Abami, dore ko yari umwiru ukomeye mu gihe cy’ubwami, Mpyisi yabanye cyane n’umuryango w’Umwami Rudahigwa, ndetse aza no kuba umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa watanze mu mpera za 2016.

Mpyisi mu biganiro bitandukanye yagiye atanga yavuze ko yisanze ari mu idini rya ba Ryangombe ariko arivamo ari muto, aza gusunikirwa kuyoboka Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda.

Yabayeho ku Ngoma ya Cyami ndetse yabonesheje amaso Repubulika zose uko zakurikiranye mu Rwanda kugeza magingo aya Rugira amukunze kurusha abe nabamukundaga bose.

Yize amashuri abanza muri Rwamwata Adventists School, aho yaje gukomereza mu yisumbuye mu Ishuri ry’Abamisiyoneri ry’i Gitwe. Icyo gihe yize gusoma, kwandika no kuvuga Igifaransa mu myaka 12. Mu mwaka wa 1935 nibwo Mpyisi yagiye kwiga, aza gusoza amasomo ku myaka 18, ahita ahabwa akazi ko gukorana n’abazungu nk’umukarani wabo nk’ushinzwe inyandiko z’Ababiligi no kuzibika.

Nyuma Mpyisi yaje kwiga Kaminuza muri Zimbabwe, aho yakurikiranye ibijyanye na Tewolojiya muri Solusi Adventists University, aba Pasiteri mu 1951. Mu 1953 aba umumisiyoneri i Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yamaze imyaka itatu mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Nyuma yo gusoza amasomo yatangiye gufungura amashuri y’Abadiventisiti mu Burundi no muri RDC. Ndetse yanafunguye ishuri ryigisha abapasiteri muri Tanzania. Inshingano zo gukora nka misiyoneri yazishyizeho akadomo mu 1992 abarizwa i Nairobi.

Yagiye hanze nyuma yo guhura n’abamisiyoneri bo muri Amerika na Afurika y’Epfo ndetse anigisha mu bice bitandukanye by’icyaro yamamaza ubutumwa bwiza.

Mpyisi yahishuye ko ari Umumisiyoneri aribwo yagiye mu ndege bwa mbere mu 1964 ubwo yari ajyanye abana ku ishuri muri Uganda. Byari agashya kuko indege yagendwagamo n’abazungu n’abatware bacye cyane. Mu 1965 nibwo yaguze imodoka ye ya mbere.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi agaruka mu Rwanda mu 1996, ndetse ari mu bashinze Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya UNILAK. Nyuma y’umwaka umwe, mu 1997 yatangije Ishuri rya Bibiliya i Nyamirambo.

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:35 am, Jan 9, 2025
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:59 am
Sunset Sunset: 6:13 pm

Inkuru Zikunzwe