“Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yageneye abitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 30 yo Kwibohora k’u Rwanda Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu karere ruherereyemo ndetse no ku isi muri rusange. Asaba urubyiruko kurinda umutekano w’igihugu.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda zagiye uruhare mu kubohora u Rwanda ndetse ubu zikaba ziri gufasha abaturage kubaka igihugu mu nzego zirimo ibikorwaremezo n’ubuvuzi n’ibindi ati “Twabyise Igihango”.

Perezida Kagame yavuze ko umuco w’ingabo z’u Rwanda ari ukurinda ubusugire bw’igihugu atari ugushotorana. Gusa yongera ho ko zikora icyo zishinzwe iyo zenderejwe.

Perezida Kagame yagaragaje ko ahakenewe ubufasha u Rwanda rutazigera rubatererana ariko ko igisubizo cya mbere mu bibazo by’umutekano mucye ari ugukemura iumuzi w’ibyo bibazo. Ati “Iyo tutaza guhindura imitegekere mu Rwanda, u Rwanda ruba rukiri gufashwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye.”

Perezida Kagame yashimangiye ko U Rwanda rufite amahoro kandi ruzayagumana icyo byarusaba cyose. Yongeraho ko ubu Politiki y’u Rwanda ishingiye ku kubazwa inshingano n’iterambere. Ati ” Politiki ntikiri igikoresho cyo kuvangura no kurenganya abo mutavuga rumwe.”

Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yatanze umukoro ku bakiri bato wo kurinda I gihugu ati “Iki gihugu n’imwe mugomba kukirinda mukakirwanirira bityo. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

Yibukije urubyiruko ko rufite uburenganzira bwo kubaho ubuzima rushaka ariko aho ubuzima bubajyanye bakibuka inshingano zo gukora icyo igihugu kibasaba.

Ingabo za iza RPA zabohoye u Rwanda kuwa 4 Nyakanga 1994 nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:11 pm, Jul 7, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe