KWIBUKA: Abanyarwanda baba muri Leta 6 za Amerika bahawe umukoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta za California, Washington, Oregon,Utah, Colorado na Michigan mu mpera z’icyumweru bagize ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

Ibi bikorwa byo kwibuka nk’uko byemezwa n’abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni umwanya wo gushimangira ubumwe n’umuhate wa buri wese mu kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri Leta ya California icyagarutsweho cyane mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ni ubutumwa bwo kubaka ubumwe n’ubufatanye. Kwibuka muri California byari bihujwe kandi no Kwibuka muri Kaminuza ya California ahagarutswe cyane ku uruhare rw’uburezi mu kugena ahazaza heza h’igihugu. Kaminuza ya Harvard nayo yagize ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika Madame Mathilde Mukantabana yagarutse ku bikorwa bya California State university n’uruhare yagize mu kwigisha amateka.

Mu Majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pasifika ho abanyarwanda baba muri Leta ya Washington na Oregon bahuriye ahitwa Bellevue mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Aha bifatanije n’abayobozi ba Bellevue mu kongera kwimakaza imbaraga zabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri Utah ho ibikorwa byo kwibuka byaranzwe n’imbwirwaruhame n’ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko amateka ya nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi. Amateka abafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Charles Kabano uhagarariye abanyarwanda baba muri Utah yabasabye kunyomoza abahakana Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no guhangana nabo hagamijwe ko ibyabaye bitazagira ahandi biba ku isi.

Muri Colorado ubutumwa bwahatangiwe bwibanze ku mahoro n’ubumwe. Hibandwa cyane ku gushishikariza urubyiruko kuzirikana amateka y’igihugu hakirindwa icyo ari cyo cyose cyatuma bisubira.

Muri Michigan abanyarwanda bahatuye n’inshuti zabo nibwo bwa mbere bari bakoze igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umuyobozi w’umujyi wa Kentwood Stephen Kepley yashimiye cyane ubudaheranwa bw’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babashije kubabarira abakoreye Jenoside.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi wa Ibuka uherutse gusaba ko I Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakajya bahahurira bakibuka ndetse bakanahigira amateka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:30 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe