KWIBUKA30: U Burayi butewe ipfunwe no kuba butaratabaye Abanyarwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuyobozi w’Inama y’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (Conseil de l’Union européene”, Charles Michel wahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaje ko atewe ipfunwe n’ikimwaro cyo kuba ntacyo Ubumwe bw’u Burayi bwakoze ngo buhagarike Jenoside.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Charles Michel yagize ati “Uguceceka, umwanya wo guceceka twibuka kandi duha icyubahiro abazize Jenoside tuwumvamo urusaku rutabaza.”

Yakomeje agira ati “Uko umuhoro wakoreshwaga bica kuva ku muntu wa mbere kugera ku barenga miliyoni, amajwi y’abo bose tuyumvira mu kanya ko guceceka twibuka.”

- Advertisement -

Charles Michel yavuze ko atewe ipfunwe n’uburyo Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wigize nk’utumva ibyaberaga mu Rwanda kuva ku gihe urwango rwakwirakwizwaga, kugeza ku gutabaza kw’Abanyarwanda bicwaga. Michel yemeza ko umuryango mpuzamahanga wafunze amaso ntushake kureba ku byaberaga mu Rwanda.

Yagize ati “Mpagaze imbere yanyu mfite ipfunwe. Ndi Umubiligi, ndi Umunyaburayi kandi nzi icyo umugabane wanjye w’u Burayi ugomba umugabane wanyu wa Africa… Ndumva aya mateka ateye ubwoba, ateye ishavu, ariko kandi ndiyumvamo ikimwaro.”

Yavuze ko yifuza ko ibyabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta handi bikwiriye kuba ku isi.
Charles Michel wagaragaje ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ngo nta na rimwe uzigera ushyigikira ibikorwa by’ubwicanyi ibyo ari byo byose. Yahise anasaba umutwe wa Hamas kurekura nta yandi mananiza abaturage wafashe bugwate mu bitero by’ubwiyahuzi uyu mutwe wagabye muri Gaza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:29 am, Oct 10, 2024
temperature icon 19°C
moderate rain
Humidity 88 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:42 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe