Komisiyo y’igihugu y’amatora NEC yasabye abanyarwanda kwirinda ibikorwa byo kwifotoza cyangwa se gufata amafoto ayo ariyo yose mu gihe bari kuri site y’itora. Yabujije kandi gusakaza amafoto agamije kugaragaza uko umuntu yatoye.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Gasinzigwa yavuze ko mu ku munsi w’itora bitemewe gufata amafoto mu bwihugiko, yaba umuntu ku giti cye yifotora cyangwa undi kuba yamufotora, anavuga ko bitemewe gufotora urupapuro rw’itora watoreyeho no kuba wabisakaza ngo werekane uwo watoye, avuga ko izo ari inshingano za Komisiyo.
Mu bindi Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko bitemewe ni ukwambara umwambaro uriho ibirango by’abakandida. Ibifatwa nko kwamamaza nyamara igihe cyabyo cyararangiye.
Iyi Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko abakandida nabo bazatora ariko kandi batemerewe kuguma aho batoreye. Aba bagomba gutora bagakomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.
NEC ivuga ko izatangaza icyerekezo cy’amajwi y’umukuru w’igihugu mu ijoro ryo kuwa 15 Nyakanga ngo hazaba hamaze kumenyekana nibura 70% by’ibyavuye mu matora. Naho bukeye bwaho mu ijoro ryo kuwa 16 hazatangazwe icyerekezo cy’ibyavuye mu majwi mu matora y’abadepite.
Ibyiciro byihariye byo bizatora ababihagarariye mu nteko kuwa 16 Nyakanga. Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa byose kuwa 20 Nyakanga 2024.