Mu muhango wo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma bashya, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi guca umuco wo kwiremereza bituma batavugana n’abo bagomba gukorana. Abasaba kuzirikana ko imyanya barimo hari abanyarwanda benshi bayijya mo bagatanga umusaruro.
Perezida Kagame yavuze ko uyu muco uri ku isonga mu bidindiza iterambere ry’igihugu ati “Kwiremereza, bituma batavugana ngo buzuzanye, uwo muco ukwiriye gucika. Kuko biratudindiza. Ndetse birasa naho muri twe hari abishimiye aho turi, aho turi mu rwego rw’iterambere, guhora dutegereze abatugoboka, abatugirira imbabazi byabaye akamenyero. Mu myaka tumaranye byari bikwiriye kuba byumvikana ukundi.”
Umukuru w’igihugu yasabye aba bayobozi kumva ko gufata ibyemezo bigamije ineza y’abanyarwanda ari inshingano zabo. Ati “Muba mukwiriye gufata ibyemezo bihwitse buzima kuko bishoboka. Umuyobozi utagira Aho afata ibyemezo aba yujuje bicye mu nshingano aba afite. ” Yabibukije ko ntawe ushinzwe guhora abibutsa ibyo bagomba gukora. Ashimangira ko iyo babazwa inshingano bagasubiza ko basagaba imbabazi, igihe cyatakaye kiba kitaragaruka kubera imbabazi basabye.
Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuyobora ari benshi ndetse ko amenyesha abahawe ubuyobozi ko bakwiriye guhora bazirikana ko Atari bo bonyine babasha izo nshingano. Ati “Abanyarwanda ni benshi jya wibaza aho uri ko hashoboraga kujya mo undi bitume ukoresha ibyo ufite gukora ibintu bizima bigere ku nyungu z’abandi bose.”
Perezida Kagame kuri uyu wa 14 Kamena yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya muri Guverinoma, Amb. Nduhungirehe Olivier Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Youssouf Murangwa Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Madame Console Uwimana Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Umushinjacyaha mukuru Madame Angelique Habyarimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari rya Leta no kwegeranya Imari, Mutesi Rusagara n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Kabera Olivier na Maj Gen Ephrem Rurangwa warahiriye kuba Umugaba w’Icyiciro cy’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibijyanye n’Ubuzima.