Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyamaze Gutangaza ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20 uzaba kuwa 18 Ukwakira 2024.
Uyu ni umuhango usanzwe witabirwa n’ibyamamaze mu nzego zitandukanye. Ugamije kumenyekanisha ingagi z’u Rwanda ndetse n’ubukererugendo muri rusange.
Ni umuhango Kandi abawitabira bongera kwibutswa uruhare rwabo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuza. Mu guha agaciro abana 23 b’ingagi mu mwaka wa 2023 bahawe amazina arimo: Bigwi, Ingoboka, Intiganda, Aguka, Umutako, Ikirango, Ramba, Inganzo, Urunana, Inshingano, Impundu, Gisubizo, Intarumikwa, Nibagwire, Jijuka, Narame, Mukundwa, Umucunguzi, Turumwe, Mugisha, Uburinganire, Murare na Gakondo.b
Ibi birori byari ku nshuro ya 19 byabaye taliki 1 Nzeri 2023. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kumenyera kubana neza n’ urusobe rw’ ibinyabuzima kuko bigira uruhare runini mu mibereho myiza y’ ikiremwamuntu.