Kwiyamamaza: Kagame arahera I Musanze, Frank I Gasabo, Mpayimana I Kirehe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Harabura iminsi 2 ngo abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu 3 bemejwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora batangire ibikorwa byo kwiyamamaza.

Gahunda yo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki yifatanyije na FPR iratangirira I Busogo muri Musanze mu Majyaruguru. Dr Frank Habineza umukandida wa Democratic Green Party of Rwanda aratangirira ibikorwa bye byo kwiyamamaza I Jabana muri Gasabo naho Mpayimana Philipe umukandida wigenga aratangirira ibikorwa byo kwiyamamaza I Mahama muri Kirehe.

Abakandida batangaje icyi?

- Advertisement -

Perezida Kagame akaba n’umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru rya Leta yatangaje ko hari ibitarakorwa bigikeneye gukorwa kandi nabyo bigomba kugerwaho. Yavuze ko u Rwanda rutaragera aho kwishimira. Yavuze ko hari ibyakozwe ariko n’ibisagaye bishoboka bigomba gukorwa. Yongeye ho ko umunyarwanda yirahira uwamugabiye ariko ko atirahira uwamusezeranije kumugabira.

Dr Frank Habineza mu kiganiro yagiranye na New Times yavuze ko ubu muri Green Party biteguye bitandukanye no mu 2017. Agaragaza ko mu matora batsinzwe imyaka 7 ishize nta nzego z’abagore n’urubyiruko iri shyaka ryagiraga mu turere. Ubu zashyizweho. Yongeye ho ko ubu ishyaka ayoboye rifite abagize inteko ishingamategeko 3, babiri bari abadepite umwe ari muri Senat. Agashimangira ko kuri iyi nshuro noneho ishyaka rya DGPR rifite imbaraga zituma yizera intsinzi. Frank Habineza avuga ko 70% ry’ibyo ishyaka ayoboye ryari ryifuje ko byakorwa muri manda ishize byagezweho. Agasaba abayoboke be gukomeza guhatanira imyanya y’ubuyobozi mu nzego zose z’igihugu.

Philippe Mpayimana umukandida wigenga yabwiye New Times ko yiteguye neza amatora. Ati “Ndashaka kwemeza abanyarwanda ko hari ikintu gishya gishoboka”. Yavuze ko asaba abanyarwanda kumutega amatwi bakumva neza kandi bagasobanukirwa ubutumwa abazaniye muri icyi gihe cyo kwiyamamaza. Mpayimana yavuze ko ateganya kugera mu turere tubiri tubiri ku munsi kandi ko yizeye kuzagera mu gihugu hose.

Uyu mukozi wa Minisiteri y’ubumwe n’inshingano mboneragihugu no mu 2017 yariyamamaje avuye mu Bufaransa agira 0.72%.

Mu byo Komisiyo y’igihugu y’amatora isaba aba bakandida kwirinda harimo gukoresha umutungo wa Leta, gusebanya, gutanga impano, gushingira ku bikorwa by’ubucuruzi, kumanika ibyapa n’amafoto ahatemewe, gukoresha inama zamamaza ahatarabigenewe no gushingira imvugo ku madini, ubwoko, akarere cyangwa isano muzi bifatwa nk’amacakubiri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:52 am, Sep 20, 2024
temperature icon 18°C
moderate rain
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe