Kwiyamamaza: Si Kagame usaba amajwi – Si Kagame usezeranya ibikorwa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Guhera taliki 22 Kamena ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida bazatorwamo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere biri gukorwa mu gihugu hose.

Paul Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika ni umukandida watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi ndetse ashyigikirwa n’imitwe ya Politiki 8 yemewe mu Rwanda yiyongera kuri FPR Inkotanyi. Kuba Perezida Kagame azatsindira indi manda byo ntibikiri ubuhanuzi. Ntawavuga ko yabyeretswe; ibihumbi by’abaturage bitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwe n’intero baba bafite birigaragaza.

Uyu munsi mu busesenguzi bwa Makuruki.rw turabinjiza nyirizina mu mvugo umukandida Paul Kagame ari gukoresha yiyamamaza. Aho dusangamo ko atakiri umukandida usaba amajwi, atakiri umukandida usezeranya abantu ibyo azabakorera ahubwo nj umukandida usaba abaturage gukora ubwabo.

Umukandida Perezida Kagame ntabwo ari gusaba amajwi

Mu mvugo umukandida Paul Kagame ari gukoresha guhera I Musanze kuwa 22 Kamena hagarukamo ijambo rigira riti “Simwe mwabinshyizemo se? Nonese mwabinshyiramo mukabintamo?” Iyi ni imvugo igaragaza neza ko Perezida Kagame yemeye gukorera abanyarwanda ku busabe bwabo atari ku busabe bwe. Ni imvugo yumvikanisha ko niba abanyarwanda baramusabye kubayobora kugeza n’ubwo bemera guhindura itegekonshinga ryashoboraga kumukumira, nta gushidikanya ko abaye agifite ubuzima ntawe barabona bamusimbuza. Ibi bigashimangira ko niba FPR Inkotanyi itabipanze ukundi na manda ya 2029 – 2034 yazayongerwa.

Mu kwiyamamaza kwa Perezida Kagame kandi hari kugaruka imvugo igira iti “Amatora mwayarangije cyeraa, ibindi ni umugenzo“. Perezida Kagame ntatinya kwerekana icyizere afitiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi. Ndetse nawe akagaragaza ko amahitamo y’abanyarwanda yarangije gukorwa hategerejwe gusa italiki. Ibi akabishingira kandi ku matora yo guhera mu midugudu yamwemeje nk’umukandida wa FPR Inkotanyi.

Hari aho kandi Umukandida Kagame afata umwanya wo kwiyama no kwihaniza abanenga intsinzi agira. Ati “abo bibabaza ….” Yagaragaje ko hari takereza ko amatora yo mu Rwanda agomba kumera nk’ay’iwabo. Aho umuntu umwe atsindira ku majwi 51% undi akagira 49%. Kuri Paul Kagame abashaka ko mu Rwanda bimera uku bakwiriye kureba ibibareba. Bakamenya iby’iwabo, iby’amahitamo y’abanyarwanda bakabirekera abanyarwanda.

Si Kagame usezeranya abaturage ibikorwa 

Bitandukanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza muri 2017 aho Perezida Kagame yafataga umwanya munini wo gusezeranya abaturage ibizakorwa; kuri iyi nshuro ni Paul Kagame usaba abaturage kuba aribo bazakora.

Muri ibi bikorwa byo kwiyamamaza harafatwa umwanya wo kugaragaza ibigwi by’umukandida ibi bigakorwa na bamwe mu bahagarariye abanyamuryango. Aba nabo bafata umwanya munini berekana ibyamaze gukorwa. Bagasaba abaturage gutora umukandida wa FPR Inkotanyi bakanamutumira kuganira n’abanyamuryango.

Akazi kanjye karoroshye cyane”. Umukandida Kagame ari gushimira abanyarwanda uruhare bagize mu iterambere. Akabibutsa ko ibikozwe mu myaka 30 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, atari ibikorwa bye wenyine ahubwo ko nabo babigizemo uruhare.

Bimenyerewe ko mu kwiyamamaza ubundi abakandida babwira abaturage bati nimuntora nzabakorera ….. nzabaha … Iyi siyo mvugo ya Paul Kagame mu 2024. Arasa n’ugaragaza ko akazi ke ari ukuzaba arangaje imbere abaturage bazi icyo bashaka kandi bagomba kugiharanira. Arasaba abaturage gukomeza ibikorwa byo kwiteza imbere kuko iterambere ry’igihugu rihera ku muturage ubwe.

Izi mvugo z’umukandida wa FPR Inkotanyi zitandukanye cyane n’iziri gukoreshwa n’abandi bakandida bahataniye umwanya wo kuyobora u Rwanda. Kuko yaba Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR, Yaba na Mpayimana Philipe umukandida wigenga bombi baragaruka ku byo bumva bahindura baramutse bageze ku butegetsi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:21 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 48 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe