Mu mukino w’amajonjora y’igikombe cy’isi u Rwanda rwatsinze Lesotho igitego kimwe cyatsinzwe na Kwizera Jojea Kwizera ku munota wa 45.
Uyu Kwizera Jojea wari wambaye nomero 22 ni umukino we wa 2 yari akiniye Amavubi. Ni imwe mu mpinduka Kandi umutoza w’amavubi yari yakoze aho Mugisha Bonheur yafashe umwanya wa Rubanguka Steve, Muhire Kevin asimbura Rafael York mu gihe Jojea Kwizera yari yasimbuye Hakim Sahab.
Kuri Sitade Moses Mabhida Stadium muri Afurika y’epfo niho habereye uyu mukino. Gutsinda Lesotho byatumye Amavubi ahita yongera kwisubiza umwanya wa mbere mu itsinda C aho ifite amanota arindwi inganya na Afurika y’epfo ya kabiri na Benin ya gatatu.
- Advertisement -
U Rwanda ruzongera gukina kuwa 15 Werurwe 2025 rwakira ikipe y’igihugu ya Nigeria.
Umwanditsi Mukuru