Leta igiye gutanga ingemwe Miliyoni 25 zo kusazura Kawa

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB cyatangaje ko kigiye gutanga ingemwe za Kawa Miliyoni 25 hirya no hino mu gihugu kugirango habashe kuvugururwa igihingwa cya Kawa.

Izi ngemwe zigiye guhingwa hasimbuzwa ibiti bya Kawa bishaje. Mu Rwanda kugeza ubu habarurwa Hegitari 42,229 zihinzwe Kawa. Muri izi hegitali ariko izisaga 26.8% zirashaje ku rwego zitagitanga umusaruro ukwiriye.

Umushinga SPIU uri gufatanya na NAEB mu itegurwa ry’izi ngemwe uvuga ko ziri gutegurirwa mu tugali ku bufatanye n’abatubuzi b’ingemwe begereye abaturage. Uturere tuzatangirizwamo iyi gahunda yo gusazura Kawa ni Karongi, Nyamasheke, Rusizi, Ruhango, Huye, na Nyamagabe.

- Advertisement -

SPIU ivuga ko kugeza ubu hari ubuhumbikiro birenga 300 buri gutegurwamo ingemwe zirenga 9000 zihutirwa mu turere dufite ibiti bya Kawa bikuze byinshi.

Binyuze mu mushinga witwa Promoting Smallholder Agro-Export Competitiveness (PSAC) hari hegitali nibura 3000 za Kawa zigiye gusazurwa mu turere 14 tw’igihugu. Abahinzi bashaka gusazura Kawa yabo bakazahabwa ingemwe z’ibiti bya Kawa nta kiguzi bishyuye.

Imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu mwaka wa 2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni 20,000 za Kawa. Izi zikaba zarinjirije igihugu asaga Miliyoni 116 z’amadorali ya Amerika.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:26 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe