Leta igiye kujya igurira abahinzi umusaruro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho ikigo gishinzwe kugura umusaruro w’abahinzi. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko hagiye gushyirwa ho ikigo cyitwa “Rwanda Food Commodity Board” kizaba gishinzwe kugoboka abahinzi kikagura umusaruro wabo mu gihe ibiciro byashyizweho bitubahirijwe.

Iyi no gahunda abahinzi bakwiriye neza bakemeza ko icyi kigo nigitangira kizabarinda abamamyi bajyaga bagura umusaruro babahenze. Uretse kugura umusaruro w’abahinzi kandi icyi kigo ngo kizajua gifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi.

Ibihombo ku bahinzi biturutse ku ihindagurika ry’ibiciro ni ikibazo cyakunze kugarukwaho. Nko mu gihembwe cy’ihinga 2024 A umusaruro w’ibigoli wageze aho ugura amafaranga y’u Rwanda 220 ku kilo mu gihe nyamara MINICOM yari yatangaje igiciro fatizo cy’amafaranga 400 ku kilo.

- Advertisement -

Evariste Tugirinshuti umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigoli mu Rwanda asanga icyi kigo kizafasha cyane abahinzi. Kuri we ngo cyanatanga umutekano ku bahinzi no ku nguzanyo za Banki.

Tugirinshuti ariko agasaba ko icyi kigo cyakongererwa inshingano zo guhuza abahinzi na Banki zishobora kubaguriza ku nyungu nto.

Mu bibazo by’isoko ry’umusaruro Kandi ubu haravugwa cyane umuceri wabuze abaguzi. Mu kibaya cya Bugarama honyine muri Toni 7,000 z’umuceri wasaruwe mu Bugarama, 5,000 ziracyari mu bubiko nta baguzi.

Dr Patrick Karangwa umuyobozi ushinzwe kuvugurura ubuhinzi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangaje ko icyi kigo kizakora nka kompani ya Leta. Kikagurira abahinzi umusaruro, kikabafasha kubona inyongeramusaruro, ndetse kikaba cyanabahuza n’ibigo by’imari.

Kugeza ubu imibare yerekana ko mu nguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari, 6% ari zo zijya mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:04 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe