Amerika igiye guhana urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika yatoye umwanzuro wo gufatira ibihano urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) kubera gushaka gusohora impapuro zita muri yombi Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu.

Benjamin Netanyahu na Ministeri w’umutekano wa Isiraheli Yoav Gallant baherutse gusabirwa impapuro zo gutabwa muri yombi n’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ku byaha biri gukorerwa muri Gaza.

Abasenateri ba Leta zunze ubumwe za Amerika biganje mo abo mu ishyaka ry’aba Repubulikani kuri uyu wa kabiri batoye n’amajwi 155 muri 247 ko uru rukiko rwafatirwa ibihano. Ibihano uru rukiko rwafatirwa na Leta zunze ubumwe za Amerika birimo guhagarika imikoranire ya Leta zunze za Amerika n’uru rukiko ndetse no gufatira imitungo y’abayobozi b’uru rukiko iri ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Aba basenateri batoye iri tegeko nyuma y’iminsi micye Perezida Joe Biden nawe atangaje ko habaye ho kurengera gukabije kuri uru rukiko. Mu gusaba itabwa muri yombi rya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu n’abandi bategetsi ba Isiraheli.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:20 am, Jun 26, 2024
temperature icon 13°C
clear sky
Humidity 71 %
Pressure 1021 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:02 am
Sunset Sunset: 6:02 pm

Inkuru Zikunzwe