Liberia: Perezida Boakai yananiwe kurangiza ijambo ryo kurahira

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida mushya wa Liberia, Joseph Boakai, yananiwe kurangiza ijambo rye nyuma yo kurahira maze avanwa kuri ‘podium’ mu muhango wo kurahira.

Boakai w’imyaka 79, yari amaze iminota isaga 30 avuga ijambo rye ubwo byabonekaga neza ko gukomeza birimo kwanga.

Yananiwe ubugira kabiri gukomeza, bituma uwo muhango usubikwa. Amakuru amwe avuga ko yaba yagowe n’ubushyuhe bukabije ubwo igipimo cyari kirenze 30C. Amashusho yarekanye umugabo iruhande rwe arimo kumuhungiza urupapuro mu maso, mbere y’uko bamuvana aho bakamujyana.

Boakai ni we Perezida ukuze kurusha abandi Liberia igize, mu muhango wabereye mu nyubako yitwa Capitol, ikoreramo Inteko ishinga Amategeko mu murwa mukuru Monrovia.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:10 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe