Perezida mushya wa Liberia, Joseph Boakai, yananiwe kurangiza ijambo rye nyuma yo kurahira maze avanwa kuri ‘podium’ mu muhango wo kurahira.
Boakai w’imyaka 79, yari amaze iminota isaga 30 avuga ijambo rye ubwo byabonekaga neza ko gukomeza birimo kwanga.
Yananiwe ubugira kabiri gukomeza, bituma uwo muhango usubikwa. Amakuru amwe avuga ko yaba yagowe n’ubushyuhe bukabije ubwo igipimo cyari kirenze 30C. Amashusho yarekanye umugabo iruhande rwe arimo kumuhungiza urupapuro mu maso, mbere y’uko bamuvana aho bakamujyana.
Boakai ni we Perezida ukuze kurusha abandi Liberia igize, mu muhango wabereye mu nyubako yitwa Capitol, ikoreramo Inteko ishinga Amategeko mu murwa mukuru Monrovia.
Ubwanditsi