Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, nyuma yo gupimwa bagasanga nta biyobyabwenge akoresha, yahamagariye abayobozi bose b’igihugu kwipimisha ngo harebwe nabo ibisubizo byabo.
Ni igikorwa cyabaye tariki ya 07 Gashyantare 2024, aho Perezida Boakai yipimishije ibiyobyabwenge akaza gusangwa ari mutaraga nkuko yari yarabisezeranyije abadepite ko azabikora mu ijambo yagejeje ku nteko ishinga amategeko ku ya 29 Mutarama 2024, nyuma y’icyumweru kimwe arahiye.
Perezida Boakai yarikumwe na Visi-Perezida, Yeremiya Kpan Koung, n’abandi bayobozi, akaba ikizamini yakorewe cyagenzuwe na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu. Avuga ko impamvu yibi ari uko agomba gusohoza umugambi wo kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje gufata intera muri Liberia, ndetse akaba yibukije n’abandi bayobozi ko iki gikorwa cyibareba.