Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanyutse aho litiro ya lisansi yavuye kuri 1,663Frw, kuri ubu ikaba izajya igura 1,629Frw, ni mu gihe kuri mazutu ho nta cya hindutse kuko litiro yagumye kuri 1,652Frw.
Urwego ngenzuramikorere rw’imirimo imwe n’imwe ufitiye Igihugu akamaro RURA, rwatangaje ko ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa ku wa 7 Kanama 2024, guhera 19h00, kumara amezi abiri.
RURA yatangaje kandi ko iri hindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rushingiye ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare iherutse kugaragaza ko ubwiyongere bw’ibiciro by’ingendo mu Rwanda nyuma y’aho Leta ihagaritse nkunganira yashyiraga muri uru rwego biri mu byatumye ibiribwa bikomeza kuzamura igiciro n’ubwo umusaruro w’ubuhinzi warj wabaye mwiza.