Loni yasabye Senegal kudakoresha ingufu z’umurengera ku bigaragambya

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba Leta ya Senegal kudakoresha ingufu z’umurengera mu guhosha imyigaragammbyo y’abanenga icyemezo cya Perezida Macky Sall cyo kwimurira amatora y’umukuru w’igihugu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu, rirasaba ubuyobozi bwa Senegal kubungabunga uburenganzira bwa muntu muri ibi bihe by’imyigaragambyo. Ni nyuma y’uko hakomeje gushyirwa ingufu z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya ndetse abantu batatu bamaze kuhasiga ubuzima, naho 266 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano.

Kuva ku wa Kabiri interineti yakuweho ndetse ibice bimwe na bimwe nta tumanaho rya telefoni rihari. Inzego zivuga ko ibi biri mu rwego rwo guhosha imyigaragambyo ndetse n’ubutumwa bw’urwango bukomeje gukwirakwizwa.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:23 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe