M 23 yashyize ho ubuyobozi n’abapolisi bayo I Kitshanga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ahitwa Kitshanga muri teritwari ya Masisi aremeza ko umutwe wa M23 wamaze gushyira ho abayobozi bashya ba Kitshanga n’aba Polisi. 

Umujyi wa Kitshanga uherereye muri teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Ingabo za M23 kuwa 2 Gicurasi nibwo ngo zamurikiye abaturage abapolisi bashinzwe kubacungira umutekano.

Umwe mu baturage ba Kitshanga watanze ubuhamya yagize ati ” Abapolisi ba Naanga na Bisimwa bambaye imyenda isanzwe y’igipolisi cya Leta.” Uyu muturage wa Kitshanga yakomeje ati ” Natunguwe no kubabona n’amaso yanjye bazenguruka mu mujyi. bambaye neza neza nka Polisi ya Leta PNC, bafite intwaro, bamwe bavuga ikinyarwanda abandi bavuga igiswahili.” 

Mu kiganiro n’abanyamakuru I Bunagana, Bertrand Bisimwa uyobora M23 yatangaje ko bakomeje gahunda yo gushyira ho abayobozi mu duce bagiye bigarurira.

Agace gaherutse kwigarurirwa n’abarwanyi ba M23 ni agace ka Rubaya. Kuwa 1 Gicurasi umuvugizi wa gisirikare w’umutwe wa M23 yabwiye BBC ko bafashe umujyi wa Rubaya muri teritwari ya Masisi – hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku isi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:08 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe