M23 irashinja FARDC kutubahiriza agahenge kasabwe na Amerika

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Abarwanyi b’umutwe wa M23 barashinja ingabo zihuriwemo iza Leta ya Kongo FARDC ndetse n’imitwe ifatanya nazo kwangiza amasezerano y’agahenge yasabye na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Aka gahenge k’ibyumweru bibiri kagombaga gutangira taliki 5 Nyakanga kakazageza taliki 19 Nyakanga 2024. Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye impande zihanganye gutanga agahenge kugirango ubufasha bw’ibanze bubashe kugezwa ku baturage.

Kuwa 7 Nyakanga Umuvugizi wa M23 yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa X bugira buti “Abaturage, n’ibirindiro byacu byose byagabweho ibitero n’ingabo zihuriweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa muri Matembe ibirometero 12 uvuye ahitwa Kaseghe.”

- Advertisement -

M23 ivuga ko ingabo zihuriweho zirimo iza Leta ya Kongo, FDLR, SADEC ndetse n’ingabo z’uburundi ngo zaciye urwaho aka gahenge maze zigaba ibitero ku mijyi ibiri yo muri Kivu ya Ruguru iri mu gace kagenzurwa na M23.

Intambara y’umutwe wa M23 n’ingabo za Kongo yatangiye mu Gushyingo 2021, yari isubukuye nyuma y’imyaka 10. Yateje kandi umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Leta ya Kongo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 naho u Rwanda rugashinja Leta ya Kongo gufatanya n’umutwe wa FDLR.

Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwaro irenga 200.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:28 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe