Madame Jeanette Kagame yasabye abanyarwanda guhererekanya ubumwe mu bisekuruza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Madame Jeanette Kagame witabiriye gahunda y’igihango wifatanyije n’urubyiruko rusaga 1500 mu Ihuriro “Igihango cy’Urungano” yasabye urubyiruko guhora bahatanira ko ubumwe bw’abanyarwanda buhererekanwa.

Iri huriro ry’urubyiruko ryahujwe no Kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ryatangiye mo ubutumwa butandukanye bwagarukaga ku ngingo yo kuzirikana amateka y’isenyuka ry’ubumwe bw’abanyarwanda, uko amoko yimakajwe mu Rwanda ndetse n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka . Madame Jeanette Kagame mu butumwa bwe yagize ati “Rubyiruko, bana bacu, byarashobokaga ko nyuma ya Jenoside twiremamo ibice, tukarangwa n’ivangura ariko twahisemo kuba Abanyarwanda, twahisemo ubumwe. Ntabwo ari uko ari byo byari byoroshye ahubwo ni uko ari wo murage dukwiye gukomeza guhererekanya uko ibisekuru bikurikirana.”

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiriye guhora ruharanira gutsinda. Ati “Gutsindwa cyangwa kunanirwa ntibiri mu mahitamo yanyu. U Rwanda ruhore mu mutima, ubwenge no mu maboko yanyu”. 

- Advertisement -

Yongeye ho ko ubu ibibazo igihugu gifite bitandukanye n’ibyo cyari gifite mu myaka 30 ishize gusa agaragaza ko yizera ko uru rubyiruko ruzahangana nabyo ati “Ibibazo turwana na byo, ubu bifite isura yindi ibasaba gutekereza inzira y’urugamba mufite. Muhumure, ntituzahwema kubagira inama no kubaba hafi, ariko amateka y’indi myaka 30 ije kandi inarenga, ni mwe muzayandika.”

Uru rubyiruko kandi rwahawe ibiganiro bitandukanye birimo ibyagarutse ku mateka y’u Rwanda byatanzwe n’abarimo Rev Antoine Rutayisire ndetse na Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene. Byose byagarukaga ku mateka y’u Rwanda n’impinduka zagiye ziba mu miyoborere zigasiga zangije ubumwe.

Igihango cy’urungano ni Ni ihuriro rihuje urubyiruko rwaturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:21 pm, Dec 26, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 6:07 pm

Inkuru Zikunzwe