Maj. Gen. Nyakarundi n’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda basuye iza Uganda

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda UPDF, Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriye intumwa 5 za z’ingabo z’u Rwanda (RDF) zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, banagirana ibiganiro.

Gen Muhoozi yari yunganiwe kandi n’Umuyobozi w’ubutasi bwa Uganda, Gen Maj James Birungi, ibyo biganiro bikaba byabereye ku birindiro by’ingabo z’iki gihugu biri i Mbuya.

Ibiro by’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda byatangaje ko ari ibiganiro byibanze ku “ngingo zireba u Rwanda na Uganda ndetse n’akarere”. Gusa bikije no ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kuba agatereranzamba  mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi n’intumwa za RDF bagiranye ibiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Kainerugaba Muhoozi

Hashize igihe kitageze ku kwezi Gen. Muhoozi Kainerugaba agizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF, aho yasimbuye Gen. Wilson Mbasu Mbadi.

Mbere gato y’uko se, Perezida Museveni amushyira kuri uwo mwanya, Gen. Muhoozi yagiye agaragara mu nzinduko zitandukanye mu Rwanda zigamije kugarura umubano hagati y’ibihugu byombi, ndetse akanatangaza ko Abanyarwanda n’Abagande ari abavandimwe kuva kera. Ni mu guhe hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda yari yaranatumye imipaka y’ibihugu byombi ifungwa nyuma ikaza gufungurwa ubuhahirane n’imigenderanire bigakomeza.

 

 

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:36 pm, Apr 30, 2024
temperature icon 21°C
moderate rain
Humidity 83 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe