Mali: Abagera kuri 30 baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Abantu bagera kuri 30 baguye mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare mu ijoro ryakeye giherereye mu nkambi yitwa Kwara iherereye mu karere ka Koulikoro, ikaba iri mu birometero 200 uvuye mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Mali, Bamako, werekeza ku mupaka w’igihugu cya Mauritania.

Ni amakuru yemejwe n’ingabo za Mali biciye mu itangazo rigenewe abanyamakuru, nubwo muri iryo tangazo hatatangajwe umubare nyawo w’abantu bapfuye, amakuru agera kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 30 kuri icyo gitero cy’iterabwoba.

Kugeza ubu akaba nta mutwe wari wigamba iki gitero, gusa iki gihugu kikaba gisanzwe kibarizwamo imitwe y’iterabwoba itandukanye nka Al Qaeda na Islamic State.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:39 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe