Marburg: Gusura abanyeshuri byahagaritswe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kubera icyorezo cy’indwara iterwa na Virusi ya Marburg imaze guhitana abantu 10 mu Rwanda, Minisiteri y’uburezi yasohoye itangazo rigaragaza ingamba zo kwirinda ko icyi cyorezo cyagera mu mashuri. Muri aya mabwiriza harimo ko gahunda yo gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri bibaye bisubitswe.

Iri tangazo rivuga ko gahunda yo gusura abanyeshuri izasubukurwa nyuma y’ubugenzuzi MINEDUC izafatanyamo na Minisiteri y’ubuzima. Mu bindi abanyeshuri basabwe kwirinda harimo no gutizanya imyenda.

Aya mabwiriza ya MINEDUC asaba abarimu kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso bya Marburg, kwihurita kugeza kwa muganga uwo babonana ibimenyetso, gushishikariza abanyeshuri ingamba z’isuku, ndetse no kuganiriza abanyeshuri babarinda gukuka umutima.

- Advertisement -

Muri aya mabwiriza kandi ababyeyi basabwa kutohereza umwana ufite ibimenyetso ku ishuri ahubwo bakihutira kumwihereza kwa muganga. Abanyeshuri bo basabwe kubahiriza ingamba zo kwirinda nk’abandi banyarwanda bose.

Kugeza kuwa 02 Ukwakira Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko icyi cyorezo kimaze kwandura abantu 29 mu gihe kimaze guhitana abantu 10.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:28 am, Oct 16, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:40 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe