“Maze imyaka 31 nambikwa ubuterahamwe” Rucagu Boniface

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ni mu biganiro biherutse kubera mu Karere ka Musanze mu rwego rwo gukangurira abantu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ministiri Bizimana yasomye ibaruwa Rucagu yanditse ku itariki 21 Nyakanga 1993 abeshyuza ikinyamakuru Kangura. Cyari cyasohoye inyandiko igira iti “Rucagu yaratwandikiye“.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko iyi baruwa igaragaza ko yitwaye nk’umuyobozi mwiza, ishimangira ibyo avuga ati “nakoreye ingoma nyinshi ariko sinaziriye iyo nzirya ziba zarankuye amenyo.” 

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko kuba Rucangu yarabaye mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi ari depite wa MRND bidakwiriye guhita bimumugira interahamwe. Ati “yayanditse mu 1993 ntacyo yacaga Inkotanyi yemwe ntan’icyo umututsi yari cyo.” Ni ibaruwa Minisitiri Bizimana yasomye uko iri mu ruhame.

Iyi baruwa ya Rucagu ivuga icyi? 

Rucagu Boniface

Depite muri CND Kigali

Kuwa 21. 07. 1993

ITANGAZO KU BASOMYI B’IKINYAMAKURU KANGURA

Basomyi mwese b’ikinyamakuru Kangura, mwabonye inyandiko y’ikinyanakuru Kangura, mwabonye inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Kangura No 46/93 ivuga ko Depite Rucagu yaratwandikiye. Iyo nyandiko yuzuyemo ibitutsi, yuzuyemo inkorongo z’abashumba, yuzuyemo ibisazi yuzuyemo uburere bucye, inyandiko itagira ubupfura.

Mpagurukijwe rero no kumenyesha abantu bose ko iyo nyandiko ntayemera na gato. Iyo nyandiko yateguwe n’umugizi wa nabi arangije yomekaho ifoto yanjye kugira ngo iyo nyandiko yitwe iyanjye. Muti Ese ifoto yayibonye ate? Ngira ngo muzi mwese ko amafoto y’abategetsi, abanyapolitiki aboneka henshi. Ubundi inyandiko kugirango yitirirwe umuntu hagombye kuboneka sinyatire mvano, “Originalite de la Signature.” Kuko iyo itabaye sinyatire mvano bashobora gufotora sinyatire yawe bakayishyira ku nyandiko barangiza bakayimwitirira.

Ikindi mbamenyesha ni uko namaze kurega ikinyamakuru Kangura mu bucamanza. Mukazamenyeshwa umwanzuro w’ubucamanza. Namwe kandi murabe menge, ubwo batangiye ubujura bw’amafoto abantu benshi bagiye kuzagerekwaho ibyo batakoze, maze bacibwe imitwe bazira inyandiko batanditse. Uwanditse rero iriya nyandiko yari agamije kunteranya n’abantu benshi. Kuko umuntu warezwe n’ababyeyi akajya mu ishuri akabana n’abandi, akaba umutegetsi w’igihugu, umutegetsi utorwa n’abaturage, adashobora gukoronga nk’abashumba.

Ndangije mbarahira ku izina ry’Imana ishobora byose, kandi mbarahiriye no kuri Mama wambyaye akanyonsa. Ko iyo nyandiko itankomotseho. Ubwo amaherezo ubucamanza buzatwereka aho yakomotse. Nsabye rwose ko hatagira umuntu unyishisha. Ngo atekereze ko naba narahindutse. Imico umuntu amaranye imyaka irenga 45 ntashobora kuyihindura umwaka n’umwe. Ari mu baturage natuyemo, narerewemo, ntuyemo, ari mu baturage natagetse mu mpande zose z’igihugu, ari mu baturage bose ba Ruhengeri bantora; sinigeze mvangura amoko n’uturere.

Na none kandi ntabwo nasebya Inkotanyi kandi zarankoreye igikorwa zitigeze zikorera abandi, icyo gikorwa ni uko zanshubije imodoka nagenderagamo nkaba nyifite. Ni nde wundi wakorewe bene icyo gikorwa? Nahera he nsebya Inkotanyi?

Mboneye ko ahubwo umwanya wo kongera kuzishimira, nk’uko nabikoze mu rwandiko nandikiye abaturage ba komine Butaro, Cyeru na Nyamugari, kuwa 15.07.1993. mbashimira ko bamburaniye mu nama yayobowe n’umukuru wa FPR Col Kanyarengwe. Muri iyo nyandiko rero niho naboneye akanya ko gushimira Inkotanyi kuba zararetse abaturage bakisanzura muri Demokarasi. Bavuga neza Rucagu nkanazishimira kandi iyo modoka zanshubije.

Nabibutsa ko mu ikinyamakuru Nyiramacibiri 90 aba bagizi ba nabi bigeze kwandikamo ko Rucagu, ari icyimanyi cy’umututsi wo kwa Rwogera rwa Gahindiro, ngo akaba umwuzukuru wa Mibambwe. None imvugo barayohinduye bati noneho Rucagu ararwanya abatutsi. Biragaragara ko Ako gatsiko gakomeje gushaka ikintu cyose cyanyeranya n’abantu. Ibi nibirangira ntacyo bitanze bazahimba ibindi.

Ku mwanzuro rero w’iyi nyandiko yanjye ndemeza ko iriya nyandiko yahimbwe na Ngeze Hassan. Kuko iriya nyandiko mvugo ari iye ku basanzwe Bazi uko yandika kuva muri 1990. Imvugo irwanya abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, imvugo isebya Inkotanyi buri kanya azita inyenzi. N’ikimenyimenyi murasangamo n’igiswahili arirwo rurimi rwa Ngeze. Ndabamenyesha ko Njye ntigeze niga igiswahili kandi ntan’icyo nzi na busa. Arazanamo n’imvugo z’abashumba zerekeranye n’ibitsina by’abagabo uko biteye. Ibitsina biteye uko yabyanditse nta wundi wabimenya, uretse uwabyanditse.

Iyo nyandiko mpimbano rero mumenye mwese ko yari igamije kunteranya n’abantu bo mu bwoko bwose no mu turere twose.

Imana izabihagarare ho maze iyo nyandiko mpimbano abantu batayemeraho ukuri.

Rucagu Boniface ( Sinya)

Nyuma y’uko iyi nyandiko ishyizwe ahagaragara Boniface Rucagu yashimiye Minisitiri Bizimana ati “Mpagurukijwe no gushimira Bwana Ministri w’Ubumwe bw’Anyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana JD kuba yarafashe umwanya wo kunkoraho ubushakashatsi kugira ngo amenye UKURI ku byahoraga bimvugwaho muri iyi myaka 30 ishize none akaba ankuyeho igisebo kuko yatahuye UKURI.”

Boniface Rucagu yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa X agira ati “Uku Ministri Bizimana yakoze ku kubazo cyanjye niko n’ inzego zose n’abanyamakuru niko bari bakwiye gukora mu rwego rwo kwirinda kugira uwo batesha agaciro bamurenganya nk’uko maze imyaka 31 nambikwa ubuterahamwe ku maherere. Nongeye gushimira cyane Ministri Bizimana”

Kuva Inkotanyi zagera ku butegetsi Rucagu Boniface yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora icyahoze ari Ruhengeri, kuyobora Itorero ry’igihugu… Ubu ni umwe mu bagize akanama ngishwanama ka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:39 pm, Jul 7, 2024
temperature icon 21°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:04 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe