Même Tchite na Juma Mossi baratabarize abahoze bakinira u Rwanda n’Uburundi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Meme Tchite wambaye ingofero n’agakote k’ubururu yegeranye na Juma Mossi wambaye akagofero k’umutuku

Abahoze bakinira  amakipe y’ibihugu y’u Rwanda n’Uburundi bayobowe na  Mouhamud Même Tchite na Juma Mossi bayoboye ibikorwa byo gutabariza bagenzi babo bahoze bakinana umupira w’amaguru mu bihugu bakomokamo by’u Rwanda n’Uburundi.

Mu mpera z’icyumweru gishize bo na bagenzi babo  bahoze bakinana umupira w’amaguru bakinnye umukino wa gishuti. Uyu mukino wahuje abahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Burundi ariko bari muzabukuru.

- Advertisement -

Wari umwanya wo gukusanya ubushobozi n’uburyo bwo  gufasha  abo bahoze bakinana ariko bakajya mu zabukuru impano yabo yo gukina   ntakintu ibasigiye bakaba bagowe no kubaho mu buzima bwa buri munsi.

Bagenzi babo babonye amahirwe yo gukina mu makipe yo kumugabane w’Uburayi na Aziya nibo bateguye  iri rushanwa.   Kari akanyamuneza mu mujyi wa Anvers  mu majyaruguru y’Ububiligi , hari hakoraniye abakunzi b’umupira w’amaguru, biganjemo  Abarundi n’Abanyarwanda.

Abakinnye iri rushanwa  barimwo Même Tchite, Juma Mossi, Musaba Selemani n’abandi benshi bavuye mu bindi bihugu 6 by’Uburayi,  bigeze kuba abakinnyi bakomeye mu makipe nka  Vital’0, Inter Star, Mukura Victoire, Rayon Sports n’ayandi.

Saidi Juma w’imyaka irenga 60 yahoze  akina mu makipe nka  Union Sporting  ndetse n’ikipe y’igihugu y’Uburundi mu myaka ya 1970.

Avuga ko ubuzima atari bwiza kuri bagenzi babo bakinanaga  ariko batagize amahirwe yo gukina mu mahanga. Ati” Utaragize amahirwe  yo gukina I Burayi  cyangwa Aziya , ari mu bukene bukomeye kuko hari abavunikiye mu kibuga batigeze bavuzwa ubu ni ibimuga ntawe ubitaho.

“N’abarangije gukina ubabonye bateye impuhwe  ntibagira icyo barya  ntibagira n’aho baryama   mu gihe abenshi bahesheje ishema ibihugu igihe bari bagikina umupira w’amaguru.”

Juma Mossi   yavuze ko amashyirahamwe ya ruhago mu bihugu by’Uburundi n’u Rwanda  yajugunye aba banyabigwi adashaka kugira icyo abafasha ati:” si ibanga bamerewe nabi.”

Umunyarwanda Mouhamed Tchite benshi bita Meme, yahoze  ari kabuhariwe mu makipe nka  Prince Louis mu Burundi na Mukura Victore mu Rwanda.

We yagize amahirwe kurusha bagenzi  be   akinira amakipe akomeye nka Standard de Liège mu Bubiligi na Rancing Santander muri Esipanye  mu ntangiriro z’imyaka ya  2000.

Avuga ko bagerageza kwita kubo    bakinanye cyera  bakiri mu Burundi no mu Rwanda n’ubwo ngo  bigoye kubamara ubukene agasaba n’amashyirahamwe y’imikino  kwifatanya na bo gufasha aba banyabigwi.

Agira ati: “Biteye agahinda, hari  aho uturika ukarira ubonye uwo mwakinannye iyo tugiye mu karere iwacu mu kiruhuko. Ni abantu bitangiye ibihugu byacu  n’ubwo  batibukwa”

Yongeraho ko “Twebwe ntituzabareka  kuko icyo twabaye ni kubera ibihugu byacu n’amashyirahamwe y’imikino y’ibihugu tuvukamo. Nibaze dufashanye tubashimire bakiriho.”

Amafaranga yavuye muri iyi mikino ntabwo bifuje kuyatangaza ariko bavuga ko ahagije kuzagura imiti y’abarwaye indwara zidakira ndetse no gufasha imfpubyi zasizwe n’abamaze kwitaba Imana.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:35 am, Sep 8, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 72 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe