Meme Tchite wambaye ingofero n’agakote k’ubururu yegeranye na Juma Mossi wambaye akagofero k’umutuku
Abahoze bakinira amakipe y’ibihugu y’u Rwanda n’Uburundi bayobowe na Mouhamud Même Tchite na Juma Mossi bayoboye ibikorwa byo gutabariza bagenzi babo bahoze bakinana umupira w’amaguru mu bihugu bakomokamo by’u Rwanda n’Uburundi.
Mu mpera z’icyumweru gishize bo na bagenzi babo bahoze bakinana umupira w’amaguru bakinnye umukino wa gishuti. Uyu mukino wahuje abahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda no mu Burundi ariko bari muzabukuru.
Wari umwanya wo gukusanya ubushobozi n’uburyo bwo gufasha abo bahoze bakinana ariko bakajya mu zabukuru impano yabo yo gukina ntakintu ibasigiye bakaba bagowe no kubaho mu buzima bwa buri munsi.
Bagenzi babo babonye amahirwe yo gukina mu makipe yo kumugabane w’Uburayi na Aziya nibo bateguye iri rushanwa. Kari akanyamuneza mu mujyi wa Anvers mu majyaruguru y’Ububiligi , hari hakoraniye abakunzi b’umupira w’amaguru, biganjemo Abarundi n’Abanyarwanda.
Abakinnye iri rushanwa barimwo Même Tchite, Juma Mossi, Musaba Selemani n’abandi benshi bavuye mu bindi bihugu 6 by’Uburayi, bigeze kuba abakinnyi bakomeye mu makipe nka Vital’0, Inter Star, Mukura Victoire, Rayon Sports n’ayandi.
Saidi Juma w’imyaka irenga 60 yahoze akina mu makipe nka Union Sporting ndetse n’ikipe y’igihugu y’Uburundi mu myaka ya 1970.
Avuga ko ubuzima atari bwiza kuri bagenzi babo bakinanaga ariko batagize amahirwe yo gukina mu mahanga. Ati” Utaragize amahirwe yo gukina I Burayi cyangwa Aziya , ari mu bukene bukomeye kuko hari abavunikiye mu kibuga batigeze bavuzwa ubu ni ibimuga ntawe ubitaho.
“N’abarangije gukina ubabonye bateye impuhwe ntibagira icyo barya ntibagira n’aho baryama mu gihe abenshi bahesheje ishema ibihugu igihe bari bagikina umupira w’amaguru.”
Juma Mossi yavuze ko amashyirahamwe ya ruhago mu bihugu by’Uburundi n’u Rwanda yajugunye aba banyabigwi adashaka kugira icyo abafasha ati:” si ibanga bamerewe nabi.”
Umunyarwanda Mouhamed Tchite benshi bita Meme, yahoze ari kabuhariwe mu makipe nka Prince Louis mu Burundi na Mukura Victore mu Rwanda.
We yagize amahirwe kurusha bagenzi be akinira amakipe akomeye nka Standard de Liège mu Bubiligi na Rancing Santander muri Esipanye mu ntangiriro z’imyaka ya 2000.
Avuga ko bagerageza kwita kubo bakinanye cyera bakiri mu Burundi no mu Rwanda n’ubwo ngo bigoye kubamara ubukene agasaba n’amashyirahamwe y’imikino kwifatanya na bo gufasha aba banyabigwi.
Agira ati: “Biteye agahinda, hari aho uturika ukarira ubonye uwo mwakinannye iyo tugiye mu karere iwacu mu kiruhuko. Ni abantu bitangiye ibihugu byacu n’ubwo batibukwa”
Yongeraho ko “Twebwe ntituzabareka kuko icyo twabaye ni kubera ibihugu byacu n’amashyirahamwe y’imikino y’ibihugu tuvukamo. Nibaze dufashanye tubashimire bakiriho.”
Amafaranga yavuye muri iyi mikino ntabwo bifuje kuyatangaza ariko bavuga ko ahagije kuzagura imiti y’abarwaye indwara zidakira ndetse no gufasha imfpubyi zasizwe n’abamaze kwitaba Imana.