Miliyari 6 Frw zashowe mu kubaka ibagiro rigezweho I Rusizi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ibagiro rya Rusizi niryuzura rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200, ihene 300 ndetse n’Ingurube 200 ku munsi. Iri bagiro kandi rizaba rifite igice gitunganya Sosiso gifite ubushobozi bwo gukora nibura Toni 10 za Sosiso buri munsi.

Imirimo yo kubaka iri bagiro igeze ku kigero cya 80% nk’uko ubuyobozi bw’akarere bubyemeza. Igice cya mbere cy’imirimo cyari kigizwe no kubaka ibagiro kizatwara Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe igice cya kabiri cyo kubaka uruganda rutunganya Sosiso kizatwara Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri bagiro ry’isosiyete ya Kime Ltd ryitezweho gutanga isoko ry’inyama zujuje ubuziranenge muri aka karere kegereye umupaka na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umuyobozi wa Rusizi Anicet Kibiliga yemeza ko iri bagiro niryuzura rizahindurira ubuzima aborozi bo muri Rusizi kuko bazaba babonye aho kugurisha amatungo hizewe. Yongera ho kandi ko n’abarya inyama bagiye gushyirwa igorora kuko bazahabonera inyama zifite ubuziranenge bwizewe.

Iri bagiro ryitezwe ho kuzaha akazi abagera kuri 250, rizaba rifite ibice bitatu. Ahabagirwa inka n’ihene, ahabagirwa ingurube ndetse n’igice cya Gatatu cy’ahongerera agaciro inyama zikorwamo Sosiso.

Nta gihindutse iri bagiro ritegejwe kuzura mu mezi abiri. Ndetse rifite intumbero yo kujya ryohereza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo inyama.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi NAEB kigaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwinjije Miliyoni 22.3 z’amadorali ya Amerika aturutse mu kohereza inyama mu mahanga. Ni umusaruro wari wikubye kabiri kuko umwaka wari wabanjirije uyu u Rwanda rwari ryinjije Miliyoni 8.8 z’amadorali ya Amerika aturutse ku nyama zoherezwa mu mahanga.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo nicyo gihugu kigura inyama nyinshi ziturutse mu Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:00 am, Jul 3, 2024
temperature icon 18°C
few clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe