MINAGRI yasabye abafatanyabikorwa mu buhinzi kongera imari bashora mu bahinzi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Eric Rwigamba afungura ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi ku nshuro ya 17 yasabye abafatanyabikorwa kongera imari bashora mu buhinzi bityo ubuhinzi bukaba akazi katunga abagakora.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi yagaragaje ko kugeza ubu urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda rugeze aheza gusa akemeza ko hakeneye gushorwa imari ihagije ngo ibikorwa muri uru rwego byaguke. Ati “Nta muhinzi wakabaye ananirwa kurihira abana amashuri”. Yasabye abafatanyabikorwa mu buhinzi gutanga ubumenyi n’amahugurwa ariko agaherekezwa n’ubushobozi bufasha abahabwa amahugurwa kuyashyira mu bikorwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye by’umwihariko ibigo by’imari gutinyuka bikemera gutanga inguzanyo ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi. Abahinzi bakunze kumvikana bavuga ko ibigo by’imari bigorana mu gutanga inguzanyo zo mu buhinzi. Icyi kibazo cyageze ku rwego Leta y’u Rwanda yatekereje gushyiraho Banki yihariye. Uyu ni umushinga ukiri mu nyigo.

- Advertisement -

Yasabye abashakashatsi kurushaho gutanga ibisubizo by’ibituma umusaruro Uba mucye birimo indwara z’ibihingwa n’amatungo. Bakarushaho gutanga umusanzu wabo mu gushakira abanyarwanda ibiribwa.

Iri murikabikorwa ry’ubuhinzi rya 17 ryitabiriwe n’abamurika 479 barimo n’abakomoka mu bihugu by’amahanga. Ibihugu by’amahanga byitabiriye ni Uganda, India, Senegal, Kenya,Tanzania, Hungary na Japan. Ni imurikabikorwa ryitezweho kuzakira abashyitsi barenga 40,000.

Ryatangiye ku wa Gatatu taliki 31 Nyakanga rikaba rizageza tariki 9 Kanama 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:29 pm, Oct 18, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe