MINAGRI yeruye ko gukorera imbuto y’urusenda mu Rwanda atari ibya vuba

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI yamenyesheje abahinzi b’urusenda n’imiteja ko nta gahunda ya vuba yo gukorera imbuto z’ibi bihingwa mu Rwanda kuko bidafatwa nk’ibyihutirwa. MINAGRI igasaba aba bahinzi gushora imari no mu bushakashatsi.

Abahinzi b’urusenda kuri ubu rwabaye imari ishyushye ku baguzi barwohereza mu mahanga bakomeje gushyira igitutu kuri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi basaba ko hashakwa uko imbuto yarwo yakorerwa imbere mu gihugu bakaba bayobona ihendutse.

Aba bahinzi bavuga ko ubu amagarama 5 z’imbuto y’urusenda zigurishwa amafaranga y’u Rwanda 19,000. Ibi bigatuma abahinzi benshi bahinga imbuto bituburiye cyangwa se yatuburiwe muri bagenzi babo. Bene izi mbuto zituburwa n’abahinzi ubwabo usanga zidatanga umusaruro ushimishije ndetse zikunze kuvugwaho gukwirakwiza indwara.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishami ryo kuvugurura ubuhinzi muri MINAGRI Karangwa Patrick aganira n’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi ku munsi w’urubyiruko, yagaragaje ko u Rwanda rurajwe ishinga n’ibihingwa bitanga ibiryo mbere na mbere. Ibi birimo umuceri, ibishyimbo, ibigoli, ibirayi.

Karangwa yagize ati “Ibijyanye n’imbuto y’urusenda ndabivugaho mu buryo bibiri: icya mbere gukora imbuto kugira ngo yemerwe bisaba nibura imyaka 12. Ni imyaka myinshi kuburyo ntababwira ngo bizashoboka vuba aha… . Icya kabiri ni uko twabanje gushaka uko twakwihaza ku mbuto z’ibihingwa dufata nk’ibiribwa. Tumaze igihe duhanganye no gushaka ibiryo mbere na mbere”.

Urusenda ni kimwe mu bihingwa ubu u Rwanda rufitiye isoko mpuzamahanga ndetse abarwohereza mu mahanga bagaragaza ko batabona umusaruro uhaza amasoko bafite.

Abahinzi bagaragaza ko kugira ngo nibura uhinge Hegitari imwe y’urusenda usabwa gushora atari munsi ya Miliyoni 3.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Muzungu Gerard uyobora isosiyete ya Spice Rwanda Ltd avuga ko abahinzi bakwiriye gufata neza urusenda rwabo nibura bakabasha kubaha umusaruro ushimishije. Yavuze ko hegitari imwe y’urusenda yeze neza ishobora guha umuhinzi agera kuri Miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibihingwa by’urusenda n’imiteja biri mu byitabiriwe cyane n’urubyiruko rwo mu Rwanda rwashoye imari mu buhinzi rugamije kubikora nk’akazi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:53 am, Sep 19, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 77 %
Pressure 1011 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:50 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe