MINALOC yabaruye ubutayu busengerwamo 108 mu gihugu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yatangaje ko imaze iminsi mu ibarura ry’ahantu abantu basengera nta nyubako zihari ndetse harimo n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Iyi Minisiteri ivuga ko yabonye ahantu 108 hafatwa nk’ubutayu ndetse hasengerwa mu gihugu hose.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana agaruka ku cyemezo kiri gufatirwa insengero zitujuje ibisabwa yavuze ko aha naho batahasize. Minisitiri Musabyimana yaguze ati ” Hari aho ugera ugasanga abantu barahasengera regulierement ariko nta rusengero ruhari. Ibyo mujya mubyumva, abantu basengera ku misozi, abasengera mu buvumo, abasengera mu bitare,abasengera mu mazi, ndetse n’ahandi hateza ndetse rimwe na rimwe n’impanuka, twabaruye ahantu harenga 108 ndetse hashobora no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, aho turahazi.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko ibi Atari ibyemezo bike kubuza abantu gusenga. Ahubwo ko ari uburyo bwo gufasha abantu gusenga ariko banarinda ubuzima bwabo. Ati “Ntibiri gukorwa kugira ngo babuze abantu gusenga ahubwo ni ukugira ngo umutekano n’ituze ry’abahasengera bikorwe neza.”

- Advertisement -

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itangaje ibi nyuma y’iminsi ibiri humvikanye urupfu rw’uwitwa Vilotte Mujawamariya waguye mu butayu bw’ahitwa Ndabirambiwe buherereye I Kinyinya mu mujyi wa Kigali. Ahandi hamamaye cyane ko habera Igitangaza mu masengesho harimo ahitwa Kanyarira, Kizabonwa no mu bitare bya Mashyiga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:27 pm, Dec 26, 2024
temperature icon 18°C
light rain
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 6:07 pm

Inkuru Zikunzwe